Iyo witegereje hirya no hino mu karere ka Nyamagabe, ubona imisozi itoshye bitewe n’imvura imaze iminsi igwa bigatanga ikizere cy’umusaruro mwinshi ariko abahinzi siko babibona kuko batewe n’agahinda kuko ntacyo bazasarura bitewe n’ubusimba bwamaze imyaka yabo.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na bamwe mu bahinzi, batangaje ko babajwe n’uko iki gihembwe cy’ihinga B nta gihingwa na kimwe bazarokora bitewe n’udusimba twangije imyaka n’imvura yabaye nke ntinagwire igihe igatuma imyaka imwe ibora.
Uwitwa Marie Louise Murekatete aravuga ko ibyo bahinze byajemo udusimba nta gishyimbo na kimwe bazabasha gusarura kandi yifuza ko banahabwa imiti yo kuturwana.
Aragira ati “Ibishyimbo twarahinze ubusimba buraza bujyamo, ibishyimbo bizima ni ibyatewe mbere ibya nyuma byarayotse byose, tugira n’ikibazo imyumbati n’ibijumba aho twabihinze yarabembye tukaba twifuza rwose ko baturwanaho bakatwohereza imiti yica utwo dusimba.”
Uwitwa Rosa Twagirimana nawe aravugako asanga no kuba imvura yaraguye ari nkeya ntigwire igihe aribyo bitumye ntacyo bazarokora.
Ati “Nta misaruriro ntayo kubera ko imvura yabaye nkeya, ubu ubusimba bwarabyishe mbega muri make byarabembye, byarihinnye ubwo rero urumva nta musaruro bifite.”
Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyamagabe, Donata Mukamuganga akaba yaratangaje ko abaturage iyo bahuye n’ibibazo by’udusimba bahabwa imiti.
Ati “turabasura tukareba ubwo burwayi ubwo ari bwo twaba dufite imiti tukayibaha cyangwa tukabarangira iyo ariyo ku bantu babicuruza ni ubwo buryo tubafashamo.”
Abaturage bakaba kandi bakangurirwa kumenyesha ikibazo ibihingwa byagize batarindiriye ko byangiza imyaka yabo.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BADUSHAKIRE UWO DUTERA KUNGANO