Amajyepfo: Urubyiruko rumaze kwizigamira miliyoni 24 muri gahunda ya Saving Group

Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu ntara y’Amajyepfo, ruravuga ko mu myaka ibiri rutangije gahunda ya Saving Group, kuri ubu rumaze kwizigamira amafaranga akabakaba muri miliyoni 24.

Uru rubyiruko ruvuga ko rufite intego yo gukomeza ubu bwizigamire bukurikije ubushobozi bw’urubyiruko, hanyuma aya mafaranga yamara kugwira bakashaka imishinga izafasha guteza imbere urubyiruko hifashishijwe ama banki.

Nzabarinda Ernest umuyobozi w'urubyiruko rushamikiye kuri RPF mu ntara y'Amajyepfo, arahamyako gahunda ya Saving Group izakuraho ubukene mu rubyiruko.
Nzabarinda Ernest umuyobozi w’urubyiruko rushamikiye kuri RPF mu ntara y’Amajyepfo, arahamyako gahunda ya Saving Group izakuraho ubukene mu rubyiruko.

Umuyobozi w’uru rugaga mu ntara y’Amajyepfo Nzabarinda Ernest, avuga ko batekereje gahunda ya Saving Group, nyuma yo kubona ko mu rubyiruko hari ikibazo cy’ubushomeri, kandi bakabona ko nta mahirwe rubona yo gukorana na banki kugirango ruhabwe inguzanyo, rwihangire imirimo.

Ati “Urajya mu rubyiruko rukakubwira ko nta nguzanyo rubona, wajya muri banki bakakubwira ngo amafaranga arahari.”

Uyu muyobozi akavuga ko mbere wasangaga urubyiruko rushyiraho gahunda y’ibimina, rukagurizanya mafaranga, ariko ugasanga nta kamaro bifite.

Kuri ubu ngo icyo bazakora, ni ukuzigama amafaranga yamara kugwira, bakgera ikigo cy’igihugu gishinzwe ingwate BDF, ikabafasha gukorana n’amabanki, bityo bakabona amafaranga yo gukora imishinga bazaba bahisemo.

Iyi gahunda ngo yahereye k’urubyiruko rugize rushamikiye kuri RPF guhera ku rwego rw’umurenge, ariko intego akaba ari ukuyimanura ikagra ku rwego rw’umudugudu, kugirango urubyiruko rwose ruhabwe amahirwe, y’uko rwakwiteza imbere, rukarandura ubukene.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka