Ruhango: Kagame Cup yababereye inzira yo gutambutsa ubutumwa bw’imiyoborere

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burahamya ko imikino ya Kagame Cup mu mashuri yisumbuye, yababereye umwanya mwiza wo gutambutsa ubutumwa ku miyoborere myiza, ndetse no gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko bashimira amarushanwa y’umukino w’amaguru yiswe Kagame Cup akitabirwa n’ibigo by’amashuri biri muri aka karere, kuko ngo byabafashije kubona uko batambutsa ubutumwa butandukanye bushishikariza abaturage kwimakaza imiyoborere myiza.

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango ashyikiriza ikipe ya College de Karambi yatwaye Kagame Cup.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango ashyikiriza ikipe ya College de Karambi yatwaye Kagame Cup.

Uyu muyobozi avuga ko mu gihe iyi mikino yatangiraga guhera mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka, iyo amakipe yabaga ari buhure, abayobozi batandukanye nabo baboneragaho umwanya wo gutambutsa ubutumwa, dore ko ngo iyi mikino yitabirwaga cyane.

Ibi uyu muyobozi akaba yabitangaje tariki ya 24/4/2015, ubwo hasozwaga imikino ya Kagame Cup mu mashuri yisumbuye, ikaba yaritabiriwe n’abanyeshuri bari munsi y’imyaka 17 na 20.

Imikino ya Kagame Cup ngo yagenze neza.
Imikino ya Kagame Cup ngo yagenze neza.

Mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 20 mu bahungu, igikombe cya Kagame Cup mu karere ka Ruhango, kikaba cyaratwawe na College de Karambi mu murenge wa Kabagali itsinze College Aparude yo mu murenge wa Ruhango iyitsinzi penariti 5 kuri 4, nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe.

Naho mu bakobwa batarengeje imyaka 20, ikipe ya St Trinite de Ruhango ukaba yatsinze igitego kimwe GS de Rubona.

Mu bahungu batarengeje imyaka 17, ES de Ruhangi yatsinze GS de Rusororo igitego kimwe ku busa, mu bakobwa GS ya Mutara yatsinze GS de Ruhango catholic igitego kimwe ku busa.

Havugimana Calcite wari uyoboye imikino ya Kagame Cup mu bigo by’amashuri mu karere ka Ruhango, avuga ko iyi mikino kuva yatangira yagenze neza, akaba ashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ushyigikira iyi mikino.

Bikaba biteganyijwe ko amakipe yatsinze muri buri kiciro, azahura n’utundi turere mu ntangiriro za Gicuransi 2015.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ukuri kose koko iyi mikina itambutsa ubutumwa bw’imiyoborere kuko nuwo bayitiriye ariwe H.E Paul Kagame nawe yayimakaje

kibondo yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka