Uko igikorwa cy’umuganda kitabiriwe hirya no hino mu gihugu - AMAFOTO

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25/4/2015 abaturage hirya no hino mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi. Iki gikorwa aho cyabaye ahenshi cyaranzwe n’imvura ariko abaturage bakiyemeza ko itabahagarika. Kigali Today ikaba yabahitiyemo amwe mu mafoto yafashwe n’abanyamakuru bacu agaragaza uko byari byifashe aho bakorera mu turere.

Mu karere ka Burera, umuganda ku rwego rw'akarere wakorewe mu murenge wa Cyanika aho abaturage bubakiye umusaza wabaga mu nzu idahomye.
Mu karere ka Burera, umuganda ku rwego rw’akarere wakorewe mu murenge wa Cyanika aho abaturage bubakiye umusaza wabaga mu nzu idahomye.
Iyo niyo nzu yasanywe.
Iyo niyo nzu yasanywe.
Imvura yabyutse igwa muri Burera ariko ntiyababujije kubakira umusaza wabaga mu nzu ituzuye.
Imvura yabyutse igwa muri Burera ariko ntiyababujije kubakira umusaza wabaga mu nzu ituzuye.
Mu karere ka Muhanga, umuganda wabereye mu murenge wa Muhanga mu kagali ka ka Nganzo, mu mudugudu wa Kamazu, aho abaturage bafatanyije n'ubuyobozi bacukuye imiferegi. Iki gikorwa kitabiriwe n'umuyobozi w'akarere Yvonne Mutakwasuku n'abandi bayobozi bakuru ku rwego rw'igihugu.
Mu karere ka Muhanga, umuganda wabereye mu murenge wa Muhanga mu kagali ka ka Nganzo, mu mudugudu wa Kamazu, aho abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bacukuye imiferegi. Iki gikorwa kitabiriwe n’umuyobozi w’akarere Yvonne Mutakwasuku n’abandi bayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu.
Minisitiri w'umutungo kamere Dr. VIncent Biruta nawe yifatanyije n'abaturage bo muri Muhanga mu gikorwa cy'umuganda. Aha yari kumwe na Perezida wa njyanama y'akarere n'uhagarariye ingabo mu karere.
Minisitiri w’umutungo kamere Dr. VIncent Biruta nawe yifatanyije n’abaturage bo muri Muhanga mu gikorwa cy’umuganda. Aha yari kumwe na Perezida wa njyanama y’akarere n’uhagarariye ingabo mu karere.
Imvura ntiyababujije kubyukira mu muganda basibura imiferege y'amazi ku nkngero z'imihanda.
Imvura ntiyababujije kubyukira mu muganda basibura imiferege y’amazi ku nkngero z’imihanda.
Imvura ntiyababujije gukora umuganda.
Imvura ntiyababujije gukora umuganda.
Kimwe mu byatangaje abantu muri Nyagatare ni uko hari bamwe mu bacuruzi bakinguye amaduka yabo mu gihe bagenzi babo bari mu muganda.
Kimwe mu byatangaje abantu muri Nyagatare ni uko hari bamwe mu bacuruzi bakinguye amaduka yabo mu gihe bagenzi babo bari mu muganda.
Mu gihe umuganda wari urimbanjije uwo we yari arimo gucuruza.
Mu gihe umuganda wari urimbanjije uwo we yari arimo gucuruza.
Mu karere ka Kirehe, umuganda ku rwego rw'akarere wakorewe mu nkambi ya Mahama, ahatujwe impunzi z'Abarundi ziherutse guhungira mu Rwanda. Iyo niyo nkambi zakorewe.
Mu karere ka Kirehe, umuganda ku rwego rw’akarere wakorewe mu nkambi ya Mahama, ahatujwe impunzi z’Abarundi ziherutse guhungira mu Rwanda. Iyo niyo nkambi zakorewe.
Abaturage bakoreye umuganda ku nkengero z'ikiyaga aho impunzi z'Abarundi zikambitse.
Abaturage bakoreye umuganda ku nkengero z’ikiyaga aho impunzi z’Abarundi zikambitse.
Abaturage bari bafatanyije n'ingabo z'igihugu muri iki gikorwa cy'umuganda.
Abaturage bari bafatanyije n’ingabo z’igihugu muri iki gikorwa cy’umuganda.
Mu karere ka Gakenke, umuganda wakorewe mu murenge wa Gashenyi, mu kagali ka Taba, mu mudugudu wa Busaro, aho abaturage bifatanyije n'ubuyobozi n'ingabo na Polisi mu muganda wo gukora mu nkengero z'umugezi wa Base.
Mu karere ka Gakenke, umuganda wakorewe mu murenge wa Gashenyi, mu kagali ka Taba, mu mudugudu wa Busaro, aho abaturage bifatanyije n’ubuyobozi n’ingabo na Polisi mu muganda wo gukora mu nkengero z’umugezi wa Base.
Uko niko umuganda wari wifashe.
Uko niko umuganda wari wifashe.
Mu karere ka Musanze, umuganda wabereye mu murenge wa Muhoza, mu kagari ka Cyabarika ahazwi nka Tete Gauche ahabaye igikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye.
Mu karere ka Musanze, umuganda wabereye mu murenge wa Muhoza, mu kagari ka Cyabarika ahazwi nka Tete Gauche ahabaye igikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye.
Abaturage bari gutwara amabuye yo kubakisha inzu.
Abaturage bari gutwara amabuye yo kubakisha inzu.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukore umuganda twiyubakire igihugu

mutunzi yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka