Ikibazo cya Daddy Birori gitumye babiri binjira mu mavubi 8 barasohoka

Nyuma yo gusuzuma ibyangombwa by’abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, umunani muri bo basanze batujuje neza ibyangombwa ndetse bahita banakurwa ku rutonde rw’Amavubi aza gukina na Somalia mu rwego rwo kwirinda kongera kugwa mu mutego nk’uwa Daddy Birori

Abakinnyi 8 batari buze kugaragara muri uyu mukino kubera ikibazo cy’ibyangombwa ni Usengimana Faustin, Ndatimana Robert na Bizimana Djihad ba Rayon Sports na Kwizera Olivier, Kimenyi Yves, Butera Andrew, Rusheshangoga Michel na Rugwiro Herve ba APR FC.

Umunai muri bo ntibakina na Somalia
Umunai muri bo ntibakina na Somalia

Kigali Today iganira n’umuvugizi wa Ferwafa Hakizimana Moussa, yadutangarije ko hari abakinnyi 8 bagonzwe n’ikibazo cy’ibyangombwa bidahura ndetse ko birinze kugwa mu kibazo nk’icyo Daddy Birori yagushije ku Mavubi.

"Ni itegeko rishya CAF yashyizeho,mu marushanwa ya u20 na u23 iyo bakinnye imikino ya CAF baba bafite amakarita bahabwa na CAF, iyo bagiye gukina iyo mikino barayerekana ndetse na Pasiporo zabo, hari abo twasanze ibiri kuri ayo makarita bidahura na Pasiporo zabo biba ngombwa ko tuba tubaretse",

Hakizimana Moussa kandi yatangarije Kigali Today ko ikibazo atari uko barengeje imyaka ahubwo ko bashatse ibyangombwa byabo babanza kubyumvikana ho na CAF

Moussa yagize ati" Si ikibazo cy’uko barengeje imyaka ahubwo tuzabanza tuganire na CAF kuko n’umukino wo kwishuyra urahari kandi turumva bashobora kuzawukina ikindi twanirinze kongera kugwa mu kibazo nk’icya Daddy Birori"

Nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo kwa bariya bakinnyi, byabaye ngombwa ko hahita hongerwamo undi munyezamu ari we Hakizimana Bonheur usanzwe afatira Isonga Fc ndetse na Myugariro wa APR Fc Abdul Rwatubyaye n’ubwo adakunze kubanza mu kibuga.

Abakinnyi basigaye

Mu izamu: Nzarora Marcel(APR Fc), Hakizimana Bonheur(Isonga FC)

Ba myugariro: Bayisenge Emery (APR FC), Nirisalike Salomon (St Tron-Belqique), Mutijima Janvier (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Mukura VS), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sports),Yves Rubasha(Portland Timbers) na Rwatubyaye Abdul (APR Fc)

Hagati: Mukunzi Yannick (APR FC), Kabanda Bonfils (ASD Sanguivenese/Italy), Muhire Kevin(Isonga FC).

Rutahizamu: Mico Justin (AS Kigali), Nshuti Dominique (Isonga FC), Muvandimwe Jean Marie (Gicumbi FC), Songa Isaie (AS Kigali), Muganza Isaac (Rayon Sports), Iradukunda Bertrand (APR FC) na Mugenzi Bienvenue (Marines FC).

Yves Rubasha ashobora kubona amahirwe yo kubanzamo
Yves Rubasha ashobora kubona amahirwe yo kubanzamo

Uyu mukino uteganijwe kubera kuri Stade Amahoro guhera 15h30 aho kwinjira ari 10,000 muri VVIP,5,000 muri VIP,2000 ahandi hatwikiriye(mu ntebe z’umuhondo), na 1000 ahasigaye hose.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amavubi yacu se buriya bariya bakinnyi icyuho cyabo turagicyira mbifurije itsinzi

Nkurikiyimana Eric yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka