Musanze: Imihanda ya kaburimbo Perezida yemereye abaturage igiye gutangira gukorwa

Imihanda ya kaburimbo yo mu Mujyi wa Musanze, bemerewe na Perezida Paul Kagame, ifite uburebure bwa kilometero 15 igiye gukorwa mu cyiciro cya mbere, ikindi gice kingana n’ibirometero 10 kizakorwa mu cyiciro cya kabiri.

Itsinda ry’Abasenateri bashinzwe Iterambere n’Imari baherekejwe n’abakozi b’Ikigo gishinzwe Ubwikorezi (RTDA), kuri uyu wa 24 Mata 2015 basuye imihanda ya kaburimbo yo mu Mujyi wa Musanze yangiritse cyane nyuma y’uko Perezida Paul Kagame asuye Abanyamusanze mu mwaka ushize akabizeza ko izasanwa.

Abasenateri n'abakozi ba RTDA ndetse n'ab'akarere bareba imihanda yo mu Mujyi wa Musanze igomba gusanwa.
Abasenateri n’abakozi ba RTDA ndetse n’ab’akarere bareba imihanda yo mu Mujyi wa Musanze igomba gusanwa.

Umuhanda wa Musanze-Nyakinama usanga abakozi ba NPD-COTRACO bapima bigaragaraza ko ibikorwa byo gukora iyo mihanda byatangiye.

Imihanda ya kaburimbo yo mu Mujyi wa Musanze ifite uburebure bwa kilometero 25 ni yo izakorwa mu byiciro bibiri.

Bizumuremyi Jean Damascene ushinzwe gusana no kuvugurura imihanda muri RTDA, avuga ko barangije kugirana amasezerano na sosiyete izayikora bakurikije amafaranga ahari azakoreshwa mu bikorwa byo gutangiza ikorwa ry’imihanda, ibindi bizakorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Igice cya mbere hazakorwa ibirometero 15, umuhanda wa Musanze-Nyakinama ungana n’ibirometero hafi 10 n’imihanda yo mu mujyi ingana n’ibirometero 5.

Bareba uko umuhanda wangiritse mu makoni ya Gatagara mu Murenge wa Gatagara.
Bareba uko umuhanda wangiritse mu makoni ya Gatagara mu Murenge wa Gatagara.

Amafaranga amaze kuboneka ni miliyari 2 na miliyoni 400 mu gihe hakenewe ingengo y’imari ya miliyari 12 na miliyoni hafi 284 kugira ngo ibirometero 25 bikorwe.

Hon. Senateri Mukankusi Perrine agaruka ku kibazo cy’ingengo y’imari itaraboneka kugira ngo iyo mihanda ikorwe, avuga ko ari ikibazo cy’amikoro make y’igihugu, icy’ibanze ari uko ngo habaho gusaranganya ubushobozi buke buhari.

Amazi ava mu Birunga araza akabura inzira ngari akuzura mu muhanda.
Amazi ava mu Birunga araza akabura inzira ngari akuzura mu muhanda.

Abaturage bo mu Murenge wa Muko, amazi ava mu birunga ahurira barataka ko amazi atwara imyaka yabo ndetse akuzura mu mazu bikaba ngombwa ko bacumbika bategereje ko akama bakabona kugarukamo.

Bizumuremyi ashimangira ko bakora umuhanda bateganyije inzira z’amazi ariko kubera ibiza yariyongereye abura inzira, asanga igisubizo ari uko haterwa ibiti n’ibindi bimera byarinda isuri bakanongera n’inzira z’amazi.

Abo basenateri n’abakozi ba RTDA kandi banasuye umuhanda wa Musanze -Rubavu bareba uko wagiye wangirika n’ibiraro byawo bikenewe gukorwa kugira ngo amazi abone inzira ngari anyuramo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka