Nyamasheke: Yasanzwe mu kiyaga cya Kivu yashizemo umwuka

Umurambo w’umuntu uri mu kigero cy’imyaka 25 na 28 watoraguwe mu mazi y’ikiyaga cya kivu mu Mudugudu wa Kazibo mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu murambo wakuwemo ku wa gatatu tariki ya 22 Mata 2015, bigaragara ko ushobora kuba umazemo iminsi kuko wangiritse, umwirondoro we ukaba utarabasha kumenyekana kugeza magingo aya.

Nyakwigendera yavanywe mu kiyaga cya Kivu yambaye akambaro k’imbere konyine bigaragara ko ashobora kuba amaze iminsi aguye mu mazi, isura ye ikaba itagaragara ku buryo babasha kumumenya n’aho akomoka.

Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Nyabitekeri, Ngezahayo Adamu, wasimbuye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge udahari, avuga ko uwo muntu yabonywe n’abantu bari bagiye gukangurira abaturage ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, ahagana mu ma saa yine z’amanywa, bahita babimenyesha abashinzwe umutekano.

Agira ati “Abari bagiye gukangurira abaturage kujya mu bwisungane mu kwivuza nibo babonye umuntu uri kureremba hafi y’inkombe, baratabaza natwe duhita tubimenyesha inzego z’umutekano, kugeza ubu ntiharamenyekana niba yarishwe cyangwa yaraguye mu mazi bisanzwe, ababishinzwe ni bo bazabigaragaza”.

Umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mu gihe ubugenzacyaha bugikora iperereza.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka