Rubavu: Abaturiye ikibuga cy’indege batuye agahinda abasenetari bashinzwe ubukungu

Abaturage baturiye Ikibuga cy’Indege mu Karere ka Rubavu tariki ya 20 Mata 2015 basuwe n’abasenateri bo muri Komisiyo y’ubukungu kugira ngo baganire ku bibazo bavuga ko bamaranye iminsi.

Akarengane abaturage bagaragaza n’ikizere gike bafitiye ibyemezo bagezwaho byo kwimurwa, aho bavuga ko kuva 2006 kugeza ubu hamaze kuba inama nyinshi zibizeza ibitangaza ariko ntihagire umwanzuro ushyirwa mu bikorwa.

Abaturiye ikibuga cy'Indege bavuga ko bahombeje.
Abaturiye ikibuga cy’Indege bavuga ko bahombeje.

Umwe mu baturiye ikibuga witwa Sibomana avuga ko bishimiye ko abasenateri baje kubatega amatwi mu kugaragaza igihombo batewe n’ikibuga cy’indege.

Yagize ati “Nateganyaga kubaka inzu yo gukodesha ndahagarikwa naramaze gufata inguzanyo muri banki, ndishyura amafaranga menshi y’inyungu bitari bikwiye, umuryango wanjye ubayeho nabi kubera y’igenamigambi ryakozwe nabi.”

Nyirakomeza na we uturiye icyo kibuga avuga ko mu myaka icyenda ishize yatangiye kubaka inzu agahagarikwa none ngo yenda kugwa kuko yahagaritswe kuyuzuza, akavuga ko nubwo babwirwa ko hari abazakomeza kubaka abandi bagahabwa ingurane nta cyizere babifitiye kuko kuva iki kibazo cyatangira hamaze kuba inama nyinshi zibizeza ibitandukanye ntibishyirwe mu bikorwa.

Ifoto y'Ikibuga cy'Indege na Stade Umuganda n'abahaturiye.
Ifoto y’Ikibuga cy’Indege na Stade Umuganda n’abahaturiye.

Abaturage bagomba kuzimurwa bari mu mbago z’ikibuga cy’indege zizakoreshwa, uburebure bw’ikibuga bwari bwafashwe bwari ibilometero 2 ariko bwaragabanijwe kugera kuri metero 500 hazigamwa miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga gukoreshwa.

Abaturage bagituriye babujijwe kugira icyo bakora bavuga ko abari bafite inguzanyo babuze uburyo bazishyura abandi ngo ntabyangombwa by’ubutaka bigeze bahabwa, mu gihe abandi n’imishinga yo gukora yahombye.

Uretse kuba abaturage barahombye, kutimurwa no kuvanwa mu gihirahiro, abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’amafaranga y’imisoro y’ibibanza bari kwakwa n’akarere kandi barayatanze kakayanga bakayakoresha ibindi none barimo kuyakwa batayafite.

Senateri Mukankusi Penina, Umuyobozi w’itsinda ry’abo basenateri rishinzwe Ubukungu n’Imali hamwe na Senateri Bizimana Evariste babwiye abo baturage ko abagomba kwimurwa ingurane bazazihabwa mu mafaranga y’ingengo y’Imari ya 2015-2016.

Ikibazo cyo kwimura abaturage baturiye ikibuga cy’indege cyatangiye kuva mu 2000 ariko abaturage babuzwa gusana amazu no kugira ikindi bakora kuva 2006, ikibazo kireba imiryango ibarirwa muri 800.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Civil Aviation Authority (CAA) ngibyo ibyayo.
NONKO, Nyarugunga, KICUKIRO DISTRICT hari ikibazo nkicyo.
Natwe dutegereje ko imyaka 10 irenga izashira turi mugihirahiro.

Munga yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka