Nyagatare: Urugo rwa Kabila rwafatiwemo imifuka hafi 100 ya sima z’inyibano

Kuri uyu wa 21Mata 2015 mu Mudugudu wa Nyagatare ya 2, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, mu bubiko bwa Mwizerwa Assaf bita Kabila hafatiwe imifuka 96 n’igice indi 5 n’igice imaze gukoreshwa bivugwa ko yibwe Kampani ya Bouygues y’Abafaransa ikora mu kwirakwiza amashanyarazi.

Iyi Kompanyi ngo yubaka amapoto y’umuriro w’amashanyarazi kuva Kagitumba mu Karere ka Nyagatare kugera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Sima zibwe kompanyi y'Abafaransa zafatiwe kwa Mwizerwa Assaf Kabira.
Sima zibwe kompanyi y’Abafaransa zafatiwe kwa Mwizerwa Assaf Kabira.

Sima yibwe ikaba ari iyakoreshwaga mu gushyigikira aya mapoto y’ibyuma. Nyirabizeyimana Claudine, umukozi wo mu rugo ukorera abantu bacumbitse mu gipangu cya Mwizerwa Assaf bita Kabila, ngo yiboneye n’amaso ye inshuro umushoferi wa Kompanyi Bouygues, Muvunyi Rangira Gratien, na we wacumbikaga muri iki gipangu apakurura sima abifashijwemo na kigingi we ndetse ngo na nyir’igipangu na we akenshi yazaga nyuma y’uko sima ihageze.

Kugira ngo izi sima ziboneke ni amakuru yatanzwe n’abaturage. IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi akaba n’Umugenzacyaha wa Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba arashimira abaturage bakomeje gufasha Polisi mu gutahura ibyaha anashishikariza n’abandi kubikora.

Iyi micanga n'amabuye biri kwa Mwizerwa Kabira nabyo ni ibijurano.
Iyi micanga n’amabuye biri kwa Mwizerwa Kabira nabyo ni ibijurano.

Ngo nta muturage uzahutazwa kuko yatanze amakuru bityo buri wese akwiye gushirika ubwoba ibyo agizeho amakenga akabimenyesha polisi y’igihugu.

Nubwo tutashoboye kumenya uko igura sima yafashwe ngo ikorerwa mu gihugu cya Misiri.

Mu bindi byibwe iyi kompanyi harimo umucanga munini n’umuto imodoka 7 ndetse n’amabuye ahonze imodoka 2.

Aka kazu umuntu ahagaze mu muryango ni ko kari ububiko bwa Sima.
Aka kazu umuntu ahagaze mu muryango ni ko kari ububiko bwa Sima.

Abakekwaho ubufatanyacyaha muri ubu bujura na nyir’igipangu byafatiwemo ndetse n’umushoferi wabihagezaga bose baburiwe irengero bakaba bagishakishwa.

Umushoferi we akaba ngo yaranataye imodoka mu nzira ari mu kazi akimenya ko ashakishwa na Polisi.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tuvugishe ukuli,umujura ninde,utariwe ninde?
Ese iyo mubonye umukozi wa Leta uhembwa 200.000 rwf yujuje château ifite agaciro ka milioni 80,mû Mugi cg mû cyaro,wibwira ko ari bugabo ki arusha abandi?
Ntawe nateye ibuye,ariko mvuzeko umujura ari uwafashwe abandi mwisekere!
Amasiha ni uruhuri .
Hakwiye kujyaho ikigo cyabagenzuzi b imitungo y’abagwizatunga.

kanyamanza yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka