Muhanga: Umuhanda usigaje amezi ane ngo umurikwe watangiye kwangirika

Umuhanda w’amabuye wo mu Mujyi wa Muhanga umaze umwaka wuzuye ukanamurikirwa akarere by’agateganyo watangiye kwangirika.

Ibice by’Umuhanda w’Amabuye byangiritse ni ibiherereye mu gice cy’ubucuruzi cya Kivoka, ndetse n’igice kigana ku isoko rya Muhanga, ugana ahitwa i Fatima, aho amabuye yagiye ava mu mwanya wayo ndetse imiyoboro y’amazi ikangirika.

Hari abibaza niba nyuma y’uku kwangirika hazabaho kuwakira burundu kandi bigaragara ko utujuje ubuzirangenge, ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko atari ko bizagenda.

Iki gice n'icy'inyuma y'isoko werekeza i Fatima. Cyo ngo cyasubiwemo.
Iki gice n’icy’inyuma y’isoko werekeza i Fatima. Cyo ngo cyasubiwemo.

Gasana Celce, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, avuga ko bazi bimwe mu bice by’uyu muhanda bigenda byangirika ariko ko iyo bimenyekanye rwiyemezamirimo wawukoze abisana nk’uko amasezerano abiteganya.

Gasana avuga ko amasezerano ya burundu ashyirwa mu bikorwa nyuma yo gusuzuma niba ibyakozwe byujuje ubuziranenge hanyuma rwiyemezamirimo akishyurwa byose biteganywa mu masezerano.

Agira ati “Ntabwo igihe cyo gukurikirana rwiyemezamirimo cyari cyagera kuko haracyabura amezi ane ngo twakire burundu uriya muhanda, isoko ntirirarangira kuko tuzabanza tunyuremo tureba akantu ku kandi”.

N'ubwo ubuyobozi buvuga ko ahangiritse hasanwe hari ahadasannye. Aha ni ku isoko rya Muhanga.
N’ubwo ubuyobozi buvuga ko ahangiritse hasanwe hari ahadasannye. Aha ni ku isoko rya Muhanga.

N’ubwo Gasana avuga ko hari bimwe mu bice byangiritse hanyuma rwiyemezamirimo akabisana, si ko bimeze kuko hakiri ibice byangiritse bidasannye.

Kwangirika k’uyu muhanda bigaragaza ko ushobora kuba n’ubundi uzakomeza kwangirika kurushaho na nyuma yo kuwakira burundu, cyakora ngo ntibikwiye gutera impungenge kuko mbere yo kuwakira burundu hazabaho gusuzuma akantu ku kandi.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ufite ibikorwaremezo by’imihanda mu nshingano ze, Mugabo Gustave we avuga ko impamvu umuhanda ukomeje kwangirika biterwa ahanini n’uko ufashwe mu kuwitaho bawusukura ndetse n’imiterere y’uko wubatse no ku buhaname wubatseho.

Ikindi gishobora kwangiza umuhanda w’amabuye ngo ni imodoka ziwukoresha kuko uba udakomeye cyane.

Igice cy'ahitwa mu Kivoka na cyo cyamaze kwangirika. Nyamara iyi mihanda yose y'amabuye yo mu Mujyi wa Muhanga byitwa ko imaze umwaka umwe gusa ikozwe ngo isigaje amezi ane ngo imurikwe.
Igice cy’ahitwa mu Kivoka na cyo cyamaze kwangirika. Nyamara iyi mihanda yose y’amabuye yo mu Mujyi wa Muhanga byitwa ko imaze umwaka umwe gusa ikozwe ngo isigaje amezi ane ngo imurikwe.

Mugabo yemera ko bimwe mu bice by’uyu Muhanda byangiritse ariko akavuga ko hakiri ingwate ya Rwiyemezamirimo ku buryo uzashyikirizwa burundu akarere nyuma yo kumutegeka gusana ahangiritse hose atabikora bigakorwa muri ya ngwate yatanze.

Ku kijyanye no kuba bigaragarira n’amaso ko uyu muhanda udafite uburambe kuko watangiye kwangirika utamaze igihe, Mugabo avuga ko bimaze kugaragara ko imihanda y’amabuye itakigezweho mu mijyi minini kubera ko itaramba kandi ihenda.

Agira ati “Iyo havuyemo ibuye rimwe ntuhite urisubizamo ubuso bwose bw’ahavuye ibuye burangirika, ubu ntabwo gahunda yo gukora imihanda izongera kwibanda ku y’amabuye kuko ihenda hafi nk’iya kaburimbo kandi nta burambe igaragaza”.

Igice cy'umuhanda cyerekeza kuri sitade ya Muhanga iyo imvura yaguye biba bigoranye kuwunyuramo kubera ibyondo n'ibiroba mu muhanda.
Igice cy’umuhanda cyerekeza kuri sitade ya Muhanga iyo imvura yaguye biba bigoranye kuwunyuramo kubera ibyondo n’ibiroba mu muhanda.

Ikibazo cy’imihanda idakoze neza inyura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga gikomeje kwigaragaza, ariko ngo hari imwe muri yo igiye gukorwa neza harimo umuhanda uva kuri Banki ya Kigali ishami rya Muhanga ukagera kuri Stade.

Hari n’uva kuri kaburimbo ugana ku Bitaro bya Kabgayi uzakorwa vuba kuko bigaragara ko ubangamiye serivisi zihabwa abarwayi ahanini b’indembe baba bagana ibitaro ariko bakagorwa n’urugendo kubera umuhanda mubi no kuba nta matara awuboneshereza.

Uyu muhanda w’amabuye wakozwe mu mugi wa Muhanga ureshya n’ibirometero 2,8.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Roads are vital assets to move people and goods from one place to another but once they are not well designed and properly maintained they get deteriorated and finally become impassable. As geotechnical engineer, can see that the geotechnical aspect of road design and construction in Rwanda still lacks coupled with delayed maintenance of deteriorated road section(s). why do we have to wait for the damages to be accumulated than doing early repair before the road be seriously damaged?. Drainage is KEY to the proper functioning of the road; if you get a glimpse on the last picture posted above, you will realize that, the road lacks effective drainage system (no provision or inadequate camber) to drain runoff water out of the carriage way. Earth surfaced Roads can fulfill their intended purposes once well constructed(good materials selection,Proper compaction, etc ) and maintained at the right place and in right time. In short; the geotechnical aspect of road projects baked with good maintenance management system would make our roads durable and all-seasons passable.

Gerard N yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Reportage nziza cyane.
Mubikurikirire hafi cyane.
Nyuma y’amezi atandatu umuhanda uzaba washwanyaguritse kandi na Rwiyemezamirimo yarishyuwe yose ndetse baranamusinyiye ko byose yabikoze neza.

Masokubona yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Muhanga abayobozi barahabona bashakira abaturage iterambere rirambye bakomereze aho.Naho Nyamagabe ho yangiritse imashini yanyuma ikivamo ariko ntacyo babikoraho ngo isubirwemo hakiri kare mutabare.

MUNGWARAREBA yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka