Nyabihu: Nyuma yo guhunguka bishimiye uko bafashwe mu Rwanda

Bamwe mu banyarwanda batahutse bava mu bihugu bitandukanye biganjemo urubyiruko bishimira uko bafashwe mu Rwanda, bitandukanye cyane n’aho babaga mu buhungiro kuko ngo babagaho mu buzima bubi cyane nta n’ubitayeho.

Niyigirimbabazi Innocent, ufite umugore n’abana bane, utuye mu Murenge wa Mukamira mu Kagari ka Gasizi, Umudugudu wa Sasangabo, yatahutse mu mwaka w’2011 avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Agira ati “Mu Rwanda nahasanze umutekano n’ubufatanye bw’abayobozi baho, bitandukanye n’ibindi bihugu byo hanze. Bita ku baturage, nageze ino Leta iranyubakira. Abana banjye bashyizwe mu ishuri kandi turihirirwa n’ubwisungane mu kwivuza”.

Niyigirimbabazi yishimira ko yashyizwe mu ishuri ry'ubukanishi kandi abana be nabo biga.
Niyigirimbabazi yishimira ko yashyizwe mu ishuri ry’ubukanishi kandi abana be nabo biga.

Yishimira ko nawe yashyizwe mu ishuri binyuze muri Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), ubu akaba arimo kwiga ubukanishi. Kimwe na bagenzi be, asanga buzabageza kuri byinshi byatuma babasha kwibeshaho n’imiryango yabo.

Hakuzimana Shukuru bakunda kwita Murwanashyaka yatahutse ava muri Uganda ahitwa Nakivala, mu mwaka w’2013.

Kuva yagera mu Rwanda, avuga ko yabonye itandukaniro rikomeye agereranije n’aho yabaga. Avuga ko mu Rwanda hari umutekano kandi bita ku baturage.

Bamwe bashyizwe mu ishuri ry'ubukanishi abandi bajya mu myuga itandukanye.
Bamwe bashyizwe mu ishuri ry’ubukanishi abandi bajya mu myuga itandukanye.

Ati “Mu myaka ibiri maze mu Rwanda, n’ubwo ubuzima bwabanje kutugora badushyize mu ishuri ryo gukanika ku buryo mu buzima buri imbere mbona ko dushonje duhishiwe, nitumara kurangiza tukabona akazi. Inaha kandi bita no ku muntu”.

Uretse abiga mu ishuri ry’ubukanishi, hari n’abiga ubudozi, ububaji, no gutunganya imisatsi.

Aba bahungutse bifuza ko MIDIMAR yazanabafasha kwishyira hamwe muri Koperative bagahabwa ibikoresho baheraho biteza imbere.

Emmanuel Mutuyeyezu, umukozi wa MIDIMAR ushizwe gusubiza mu buzima busanzwe abatahuka avuga urubyiruko 77 bo mu miryango yahungutse aribo bashyizwe mu ishuri ry’imyuga itandukanye, bagamije kubafasha gushaka ejo heza.

Mutuyeyezu avuga ko bazanafashwa kubona ibikoresho no gutangira umushinga nyuma yo kurangiza amasomo.
Mutuyeyezu avuga ko bazanafashwa kubona ibikoresho no gutangira umushinga nyuma yo kurangiza amasomo.

Mutuyeyezu avuga ko nyuma yo kurangiza kwiga, MIDIMAR iteganya kuzabaha ibikoresho bijyanye n’imyuga barimo kwiga n’amadorali ya Amerika 50 (amanyarwanda asaga ibihumbi 35), byose bizabafasha gutangiza umushinga bakibeshaho.

Uyu mushinga MIDIMAR ifashwamo na OIM watangiye muri Mutarama ukazarangira muri Gicurasi 2015. Aba banyeshuri buri kwezi bahabwa amafaranga ibihumbi 7 yo kubatunga mu buzima busanzwe, ndetse bakanigishwa ibijyanye no kwihangira imirimo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibaze badufashe kubaka igihugu cyabo kandi ntacyo bazabura

zimulinda yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka