Gicumbi:Ubushobozi buke ngo butuma badafumbiza ifumbire ya “Nkunganire”

Mu gihe umuhinzi asabwa gufumbiza ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda kugirango abashe kubona umusaruro mwinshi, bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rutare bavuga ko kubona amafaranga yo kugura ifumbire ya “Nkunganire” bibagora bagahitamo gufumbiza ifumbire y’imborera gusa.

Kuri we, ngo akoresha ifumbire y’imborera kandi na yo aba yayiguze amafaranga gusa agasanga atabona n’andi yo kugura ifumbire mvaruganda.

Ifumbire ya "Nkunganire".
Ifumbire ya "Nkunganire".

Turikumwe Papias we ngo abona ibyo umuhinzi asabwa kugira ngo abashe kubona iyo fumbire bigoranye cyane ugereranyije n’imibereho y’umuhinzi.

Ngo mbere bakiyihabwa na Leta byaraboroheraga ariko ubu aho basigaye bayigurira ntibyoroshye kubona amafaranga yo kugura imborera hamwe na Nkunganire.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwo buvuga ko butemeranya n’abaturage bavuga ko badafite ubushobozi bwo kugura ifumbire mvaruganda kuko hari uburyo umuturage yashyiriweho bumufasha kubona iyo fumbire nk’uko Mvuyekure Alexandre umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi abivuga.

Gahunda ya “Twigire Muhinzi” ngo ifasha abaturage kwishyira hamwe bagahingira hamwe bigatuma bafatanya gushaka iyo fumbire kugirango bazabashe kubona umusaruro.

Mvuyekure avuga ko ifumbire ya “Nkunganire” igira uruhare runini mu gutuma imyaka yera neza bityo rero abahinzi baka bakwiye kuyikoresha aho izajya yunganira ifumbire y’imborera.

Kuri we ngo nta rwitwazo rwari rukwiye kubaho ku bahinzi kuko mu gihembwe gishize aka karere RI ko kaje ku isonga mu kweza ibishyimbo byinshi bya mushingiriro.
Bityo abaturage ngo bakaba badakwiye kumva ko babuze amafaranga yo kugura ifumbire kandi bafite umusaruro.

Ngo bari bakwiye kugurisha bakagura ifumbire bityo bakabasha kweza byinshi.
Uretse kuba aba baturage batanga impamvu z’uko amafaranga ari make na bo bemera ko umusaruro uboneka ari uko bafumbije imborera hamwe n’ifumbire mvaruganda.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bo mu buhinzi ubona barangwa no kwinyuraguramo cyane, kuburyo ufata abantu batekinika wahita ubatambikana. Mbabaze, ni gute uvuga ko umusaruro w’ibihingwa wiyingereye, bitewe no gukoresha ifumbire, kandi ku musaruro wiyongereye haba harimo n’ikiguzi cy’ifumbire, bityo umuhinzi akabona inyungu, amaze kuvanamo ayo yaguze ifumbire, warangiza ngo abahinzi nta bushobozi bafite bwo kugura ifumbire? Ibi ni ukuvuga ko umusaruro wiyongereye muri report gusa ariko physiquely siko bimeze.

jjhjjff yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka