Mutendeli: Ababyeyi ngo baracyigisha abana ingengabitekerezo ya Jenoside

Nyuma y’uko mu Murenge wa Mutendeli ho mu Karere ka Ngoma hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside ku bana babiri b’imyaka 17, abahatuye bavuga ko byerekana ko hari ababyeyi bakigishiriza abana babo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku mashyiga.

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu Karere ka Ngoma, abantu 7 bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside ubu bakaba bari mu nzego z’ubutabera.

Abana b’imyaka 17 bo mu Murenge wa Mutendeli, Akagari ka Cyibare, Umudugudu wa Kabombo, bagiye kuvoma maze ngo bahura n’undi mwana warokotse Jenoside batangira kumubwira amagambo amusesereza kuko ngo nyina bari ku mwubakira muri iyi gahunda yo kwibuka.

Mu magambo babwiye uyu mwana ngo harimo ko abatutsi bari kwirata, bishyizeho ngo kuko bagiye kububakira amazu bigaramiye. Ibi ngo byakurikiwe no gukubita ku nzugi z’uyu warokotse Jenoside wagombaga kubakirwa nijoro. Aba bana bafashwe na polisi ubu bakaba baramaze kugezwa mu bushinjacyaha ngo bazaburanishwe kuri icyo cyaha.

Club Never Again ngo ihora ishishikariza abantu kwitandukanya n'ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazasubira.
Club Never Again ngo ihora ishishikariza abantu kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazasubira.

Kuba umwana wavutse nyuma ya Jenoside yaragaraweho n’amagambo y’ivangura ngo bigaragaza ko haba hakiri ababyeyi bigisha abana babo amacakubiri ashingiye ku moko ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gusoza icyunamo mu Murenge wa Mutendeli ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri ibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 yabonetse aho yari yarajugunywe, ikibazo cy’uko hakiri ababyeyi bigisha abana amacakubiri cyagrutsweho.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mutendeli, Muragijemungu Arcade, nawe yemeza ko icyo kintu cyo kwigisha abana amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside gihari n’ubwo atari bose.
Yongeyeho ko akeka ko cyaba gitizwa umurindi n’amashyari cyangwa aho imibanire usanga itari myiza mu baturanyi.

Uhagarariye Polisi mu Murenge wa Mutendeli, AIP Kabera yasabye ababyeyi kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakanirinda kuraga abana babo urwango rw’amacakubiri, kuko byaba ari ukubaraga gereza bitewe n’uko nta numwe wakihanganirwa mu gihe ashaka gusubiza inyuma u Rwanda arujyana mu mateka mabi rwanyuzemo.

Uhagarariye umuryango Ibuka mu Karere ka Ngoma, Gihana Samson, ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside mu Murenge wa Kibungo, yavuze ko uwahirahira kugira ingengabitekerezo ya Jenoside yahanwa kuko amategeko ahari, ndetse anavuga ko uwo muntu aba adakwiye kuba mu muryango nyarwanda aba agomba kugororwa.

Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yigishwa abana bato yongeye kugarukwaho na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette i Nyarubuye aho yasabye ababyeyi kwirinda amacakubiri bakirinda no kuyashyira mu bana babo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mana Wee! Komeza Udufashe Muribibihe Twibuka Gusa Abapfobya Bo N’ugushaka Izindi Ngamba Bakarwanywa Rwose

Niyongabo Vivance yanditse ku itariki ya: 8-04-2016  →  Musubize

yeah,nibyo kbs abana bajye babafunga nibishinga ababyeyi babo, niko bimeze

h yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Hoya, ntago hakabaye harimo ABABYEYI bakwigisha abana amacakubiri. Nibatureke twe twagize Amahirwe akomeye yo kutaba murayo mahano, twiruhukire IGIHUGU dufatanyije. Murakoze

uwamahoro josee yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Akabaye icwende ntikoga!

dahaha yanditse ku itariki ya: 19-04-2015  →  Musubize

turwanye ingengabitekerezo ya jenoside kandi duharanire guhangana n’abapfobya

karenzi yanditse ku itariki ya: 19-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka