Impapuro 294 zo guta muri yombi abakurikiranyweho Jenoside nizo zimaze koherezwa mu mahanga

Umuyobozi w’itsinda rishinzwe gukurikirana abakoze Jenoside bagahungira hanze y’u Rwanda Siboyintore Jean Bosco, aravuga ko u Rwanda rumaze kohereza impapuro 294 mu bihugu byo hanze z’abagomba gufatwa bagakurikiranwa ku byaha baregwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugarurwa abantu batanu bari barahungiye hanze y’igihugu, kubera ibyaha bya Jenoside ariko hakaba hari n’abandi benshi bagishakishwa.

Siboyintore avuga ko bamaze kohereza hanze impapuro 294 z'abakekwaho gukora Jenoside.
Siboyintore avuga ko bamaze kohereza hanze impapuro 294 z’abakekwaho gukora Jenoside.

Siboyinore yabitangaje kuwa kane tariki 16/04/2015, ubwo mu karere ka Nyanza hashyiragaho ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urugereko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka harimo na Jenoside.

Uyu muyobozi akavuga ko uru rugereko nirumara kuzura, ko bizorohera abacamanza gukurikirana izi mpanza mpuzamahanga, dore ko abazajya batabwa muri yombi baribarahungiye hanze y’igihugu, bazajya bahita bazanwa muri aka karere ka Nyanza kugira ngo ibyo baregwa bikurikiranwe.

Hashyirwa ibuye ry'ifatizo ahazubakwa urugereko rukuru rukurikirana ibyaha mpuzamahanga birimo na Jenoside.
Hashyirwa ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urugereko rukuru rukurikirana ibyaha mpuzamahanga birimo na Jenoside.

Ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uru rukiko, umuyobozi wurukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege, yavuze ko abakoze jenoside bagahungira mu bindi bihugu, ko bategerejwe, igihe cyose bazagarukira bazakurikiranwa, dore ko bubakiwe urukiko rwihariye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bamaze kuzanwa ni bake bityo dukomeze gukangurira ibihugu byinshi kudufasha maze dufate izi nkozi z’ibibi

bosco yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka