Gicumbi: Mu myaka itatu sitade y’akarere ka Gicumbi izaba yamaze gusanwa neza

Sitade y’akarere ka Gicumbi kimwe n’ibindi bikorwa remezo byo muri aka karere igiye gusanwa, kuko imaze kwangirika bikabije bigatuma n’ikipe ya Gicumbi FC itabasha kwitwara neza mu mikino igihe iri guhatana n’andi makipe.

Ibi byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi Byiringiro Fidele kuru uyu wa gatandatu tariki 18/4/2015, ko mu ngengo y’imari y’akarere ka Gicumbi y’umwaka wa 2015-2016 hazashyirwamo amafaranga yo gusana neza sitade y’akarere ka Gicumbi.

Iyo imvura yaguye ikibuga kiba kimeze nabi.
Iyo imvura yaguye ikibuga kiba kimeze nabi.

Yavuze ko akenshi kubera imiterere y’ikibuga cyibi cya sitade y’aka karere usanga abakinnyi bakunze gutsindwa, kubera ko ikibuga kitameze neza kandi bajya gukinira ahandi hari ibibuga byiza ugasanga batsinda neza.

Byiringiro asanga gutsindwa kw’amakipe akinira kuri sitade y’akarere ka gicumbi atri ubuswa ahubwo ari ikibuga kitameze neza, bakaba bateganya kubikosora mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere.

Ndayiragije Bosco ashinzwe gukurirkirana ikipe ya Gicumbi FC mu buzima bwayo bwa buri munsi nawe yemeza ko ikibuga cyo muri iyi sitade gituma batabasha gutsinda imikino myinshi igihe bari gukina n’iyindi kipe.

Izindi nzitizi bahura nazo nizuko usanga mu kibuga hari aho usanga harimo ibinogo bityo bigatuma badatsinda neza. Iyo bigeze mugihe cy’imvura ho ngo biba ikibazo gikomeye kuko usanga ari mu rwondo gusa ndetse ugasanga gukina bitagenda neza.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo byose ngo mu myaka itatu iri imbere ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buzaba bwarangije kubishyira mubikorwa hatunganywa neza ikibuga n’imyanya yo kwicaramo kuko usanga impande zimwe na zimwe zarasenyutse.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka