Rutsiro: Atewe ubwoba n’umugabo umubwira ko azamwica nyuma yo guheshwa imitungo y’iwabo

Umugore witwa Tuyishime Devota w’imyaka 23 utuye mu kagari ka Gabiro mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, atangaza ko atewe impungenge n’umugabo witwa Habimana wari ufite imwe mu mitungo y’iwabo akaza kuyitsindira ariko akaba akomeje kumutera ubwoba amubwira ko azamwica.

Tuyishime niwe wenyine mu muryango w’iwabo usigaye kuko ababyeyi n’abavandimwe be bapfuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yaheshejwe imitungo y’iwabo irimo amasambu n’ubuyobozi bw’akarere nyuma y’uko bwasanze abayirimo batayifitiye uburenganzira.

Devota yasubiranye amasambu y'iwabo nyuma y'imyaka 21 ariko afite impungenge z'umwe mu bari bafite iyo mitungo umubwira ko azamwica.
Devota yasubiranye amasambu y’iwabo nyuma y’imyaka 21 ariko afite impungenge z’umwe mu bari bafite iyo mitungo umubwira ko azamwica.

Ubwo Kigali Today yamusangaga kuri sitasiyo ya Polisi aje kwishinganisha, yagize ati “Njyewe naje kwishinganisha kuko umwe mu bantu bari bafite imitungo y’ababyeyi banjye ahora antera ubwoba avuuga ko nintava mu isambu yari afite azanyica tukayibura twese, ndetse no mu kwezi kwa gatatu yanyirukankanye n’umuhoro ashaka ku ntema nkaba mfite impungenge ko yangirira nabi.”

Umuyobozi w’akagari ka Gabiro ari naho hari iyo mitungo ya Devota Ntirenganya Jean avuga ko biba Atari ahari kuko yari mu kiruhuko ariko akanemeza ko yabyumvise abantu babivuga akaba ariko kuva yaza atarabona uwo mugabo.

Ati “Kubera ko nari nagiye muri Conge(Ikiruhuko)naraje mbyumvana abantu na devote abimbwira riko biba sinari mpari kuko na n’ubu uwo mugabo sindamuca iryera.”

Devota yaburanye imitungo y’iwabo nyuma y’uko amaze gukura akaba yarayiheshejwe n’ubuyobozi bw’akarere mu kwezi kwa 1/2015 n’ubwo abari bayifite batanyuzwe kuko bavugaga ko ba se bayibasigiye abandi bakayigura n’uwari mu muryango wa Devota ariko witabye Imana.

Ubu uwo mugabo kubera ko ngo amaze iminsi atagikandagira muri ako gace polisi ikorera mu karere ka Rutsiro ikomeje kumushakisha ngo akurikiranwe.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka