Nyaruguru: Abayobozi b’amashuri batanga imibare y’abanyeshuri itabaho barihanangirizwa

Inama njyanama y’akarere ka Nyaruguru yafashe imyanzuro ko igiye gukora igenzura mu mashuri maze hakarebwa umubare w’abanyeshuri barimo, kuko ngo byagaragaye ko hari abayobozi b’amashuri basaba amafaranga azakoreshwa ku banyeshuri badafite.

Ibi byagaragaye kuri uyu wa gatanu tariki 17/4/2015, nyuma y’igenzura ryakozwe na komisiyo y’imibereho myiza mu nama njyanama y’aka karere, hagamijwe kureba uburyo abana bata amashuri.

Abagize Njyanama y'akarere bavuga ko abayobozi b'amashuri basaba amafaranga y'abanyeshuri badafite ari abajura.
Abagize Njyanama y’akarere bavuga ko abayobozi b’amashuri basaba amafaranga y’abanyeshuri badafite ari abajura.

Muri iri genzura ngo byagaragaye ko hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaza ko bafite abanyeshuri benshi kandi ntabo, kugira ngo bahabwe amafaranga menshi akoreshwa mu ishuri azwi nka “Capitation Grant”.

Nyuma y’uko iyi komisiyo igaragarije inama njyanama iki kibazo, inama njyanama yavuze ko ibi ari ubujura bukabije maze ifata umwanzuro ko mu bigo by’amashuri byose byo mu karere ka Nyaruguru hagiye gukorwa igenzura, harebwa umubare w’abanyeshuri bari mu mashuri bakareba n’umubare ubuyobozi bw’ishuri bwagaragaje ko bufite niba bihura.

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyaruguru Murenzi Jean Claude, avuga ko hagiye gukorwa igenzura mu bigo by’amashuri byose byo mu karere, ikigo bazasanga cyarakoze ayo makosa abayobozi bacyo bagahanwa.

Ati “Rwose mu by’ukuri twasanze ari ikibazo, kuko hari abayobozi basaba amafaranga y’abanyeshuri badafite bagamije kwiba. Ubu rero twasabye ubuyobozi ko bwajya gukora isuzuma no mu bindi bigo bitagezwemo kandi uwo bizagaragara ko yakoze ayo makosa akazabihanirwa by’intangarugero.”

Mu karere ka Nyaruguru hasuwe ibigo 23 gusa, birimo iby’amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Inama njyanama ivuga ko muri ibi bigo byasuwe, hafi ya byose byagaragayemo amakosa yo kugaragaza imibare y’abanyeshuri ba baringa.

Inama njyanama yanzuye ko nyuma y’ibyumweru bibiri igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2015 gitangiye hazahita hatangirwa igenzura mu mashuri ataragezwemo, ahagaragaye bene ayo makosa abayobozi bakabihanirwa.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka