Rusizi: Abarundi 25 bageze mu nkambi ya Nyagatare batinya umutekano muke uvugwa iwabo

Impunzi z’Abarundi 25 zageze munkambi ya Nyagatere yakira impunzi by’agateganyo ibarizwa mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gihundwe, aho bavuye iwabo babeshye ko baje mu giterane k’ivugabutumwa kugira ngo batangirwa guhita ku mupaka.

Aba Barundi bageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 17/4/2015, babanje gusaba ibyangombwa bibafasha kunyura ku mupaka ku buryo bwemewe n’amategeko ariko batagaragaje ko bahunze, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo witwa Ininahazwe Jeanine.

Babeshye ko baje mugiterane cy'ivugabutumwa mu Rwanda birangira babaye impunzi.
Babeshye ko baje mugiterane cy’ivugabutumwa mu Rwanda birangira babaye impunzi.

Asibanura ko impamvu bahisemo ubwo buryo ari uko iyo umuntu agaragaje ko ahunze umutekano muke uvugwa mu Burundi abashinzwe umutekano bamusubizayo kandi nyuma bikarushaho kumubera bibi.

Hahungimana Cecile nawe waturutse muri Komine Mutimbuzi, avuga ko bababajwe n’uko basize abana babo inyuma kuko batari guhabwa ibyangombwa kandi bikanakekwa ko bahunze.

Bakigera mu Rwanda bahise bavuga ko ari impunzi aho byabanje gutera urujijo bitewe n’uko ibyangombwa byabo by’inzira byari byanditseho ko ari abantu baje mu ivugabutumwa. Gusa baje kwakirwa na HCR nyuma yo gusobanura impamvu yatumye bahunga.

Bavuga ko badateze gusubira iwabo keretse amatora y'umukuru w'igihugu arangiye.
Bavuga ko badateze gusubira iwabo keretse amatora y’umukuru w’igihugu arangiye.

Bavuga ko baterwa ubwoba n’Imbonerakure bita umutwe w’iterabwoba, zivuga ko n’ubwo abatari mu ishyaka riri kubutegetsi ariko ngo bazabagirira nabi kuko bahawe imbunda.

Bakomeza batangaza ko isaha n’isaha mu Burundi hashobora kuba intambara bitewe n’uko babona umwuka waho utameze neza haba mu baturage no munzego z’umutekano, kuko iyo urubyiruko rwatangiye guhabwa imbunda ngo biba bifite icyo bivuga.

Inzi mpunzi zivuga ko ari abana b’abakobwa ari n’abahungu bose bahawe imbunda kugira ngo bazarwanye abatari mu ishyaka riri kubuyobozi.

Izi mpunzi zikomeza kuvuga ko kuva zageze mu Rwanda ngo nta gahunda bafite yo kongera gusubira mu gihugu cyabo keretse amatora y’umukuru w’igihugu arangiye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Izompunzi dukwiye kuza kiran’urugiro tukaba fasha nkaturanyi Kuko umunyi agize ikibazo natwe ntitugaterere iyo

P .D .G yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

biragaragara ko iwacu ari muri paradizo ya east afric gusa imana itabare abarundi kuko nabavandimwe gusa bibuke ko muri1994 batijumurindi interahamwe ubwo zatwicaga

rurangwa ronald yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka