Muhororo: Barasaba ko hakubakwa inzu izashyirwamo ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi bo muri Paruwasi ya Muhororo mu Murenge wa Gatumba barasaba ko hakubakwa inzu yashyirwamo ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bigenda bikendera kandi hari ibyari byarabonetse ariko bikaba bidafashwe neza.
Bavuga ko nihakomeza kwirengagizwa kubika ku buryo bukwiye ibyo bimenyetso, hari ibizabura mu gihe gito kandi bikenewe ngo bizigishe abakiri bato n’abatazi amateka y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean d’Amour, avuga ko amaze igihe asaba ko ibyabonetse byakubakirwa inzu ikwiye yabifasha kumara igihe kinini cyane ko harimo ibisaza.
Kabanda Aimable, umwe mu barokotse Jenoside bo mu murenge wa Gatumba, avuga ko kubika neza amateka yahabereye kuva mu 1990 byakuraho urujijo ku bakijijisha abandi bavuga ko abatutsi bishwe kubera ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, kuko hari ibigaragaza ko abatutsi baho batangiye kwicwa mu 1990.
Mu bikoresho bikeya bihari, harimo ibyo abatutsi bakoreshaga kuva mu 1990 barahungiye kuri Paruwasi Muhororo nk’ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku.
Hari kandi imyenda, inkweto, amafaranga, ibyangombwa n’ibindi bitandukanye abatutsi bishwe bafite mu 1994.
Bimwe muri byo nk’indangamuntu hamwe n’inkweto ndetse n’imyenda bikaba bimaze gusaza.
Niyonsenga avuga ko bishobora kuba biterwa n’ubumenyi bukeya mu kubika ibyo bikoresho cyangwa se inzu itarabugenewe akaba asaba ko byakubakirwa inzu yihariye.
Mu gusubiza iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko hari ibyo karimo guteganya mu gufata neza ayo mateka ariko ngo nta kubaka inzu yabugenewe bateganya.
Ahubwo ngo ibyo bikoresho bizashyirwa mu nzibutso za Kibirira na Nyange, dore ko ari na ho hagaragara ibimenyetso by’amateka ya Jenoside mu gihe ahandi byatwitswe cyangwa bigatabwa muri Nyabarongo igihe abatutsi bicwaga.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|