Kayonza: Umuyobozi wa East Land Motel yarekuwe by’agateganyo, abo bareganwa bakomeza gufungwa

Umuyobozi wa East Land Motel yo mu Karere ka Kayonza, Nkurunziza Jean de Dieu yarekuwe by’agateganyo, abo bareganwa bakomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 mbere y’uko urubanza baregwamo rutangira kuburanishwa mu mizi.

Arekuwe nyuma y’uko tariki 06 Mata 2015 we n’abo bareganwa bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Rukara, baburana urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abaregwa muri uru rubanza bose uko ari bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu batabigambiriye nyuma y’uko tariki 19 werurwe 2015, aho bakorera muri East Land Motel bagabuye ibyo kurya bitujuje ubuziranenge, ababiriye bakarwara ndetse umwe muri abo akaza kwitaba Imana.

Mu bariye kuri ayo mafunguro harimo abari mu birori byo gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza [graduation] muri Kaminuza ya "Open University of Tanzania”, ishami rya Ngoma ndetse n’abari mu mahugurwa muri East Land Motel.

Umuyobozi wa East Land Motel yarekuwe by'agateganyo abo bareganwa bakomeza gufungwa.
Umuyobozi wa East Land Motel yarekuwe by’agateganyo abo bareganwa bakomeza gufungwa.

Ubwo baburanaga urwo rubanza tariki 06 Mata 2015, Nkurunziza Jean de Dieu yemeye ko hoteri abereye umuyobozi yateguye amafunguro abayariye bakarwara ndetse umwe muri bo akitaba Imana, ariko avuga ko n’ubwo byagenze gutyo atemera icyaha akurikiranyweho cyo kwica umuntu atabigambiriye.

Uruhande rw’ubushinjacyaha icyo gihe rwagaragaje ko muri Eastland Motel habagiwe inka itapimwe na muganga w’amatungo, abariye ku nyama n’isosi by’iyo nka bakarwara ndetse umwe muri abo akaza kwitaba Imana.

Yisobanura ku cyaha akurikiranyweho cyo kwica umuntu atabigambiriye, Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko atacyemera kuko ubwo iyo nka yabagwaga atari ahari.

Yavuze ko yari yagiye i Kigali gushaka ibikoresho byakoreshejwe mu kwakira abari mu birori byo gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, anavuga ko mu gutegura ayo mafunguro yari yagiye mu Karere ka Ngoma gukurikirana imitegurirwe y’aho bagombaga kwakirirwa.

Yakomeje asobanura ko muri East Land Motel abereye umuyobozi harimo udushami tune [ak’abashinzwe igikoni, abashinzwe kwakira abantu, ak’abakora serivisi n’ak’ibaruramari] kandi buri gashami kakaba gafite umuyobozi wa ko ushobora gufata ibyemezo atagishije inama umuyobozi mukuru, ahubwo akamuha raporo.

East Land Motel yarafunzwe nyuma yo kugaburira abantu amafunguro yabateye uburwayi ndetse umwe akitaba Imana.
East Land Motel yarafunzwe nyuma yo kugaburira abantu amafunguro yabateye uburwayi ndetse umwe akitaba Imana.

Yasabye urukiko ko yarekurwa by’agateganyo akajya yitaba urukiko ari hanze, ashimangira ko atatoroka ubutabera kandi afite aho abarizwa hazwi, byongeye akaba afite n’ibindi bikorwa agomba gukurikirana birimo n’indi hoteri ye yitwa Silent Hills Motel na yo mu Karere ka Kayonza.

Izi ngingo ahanini ni zo urukiko rwahereyeho rutegeka ko arekurwa by’agateganyo mu gihe hagishakishwa ibindi bimenyetso bikenewe muri urwo rubanza mbere y’uko rutangira kuburanishwa mu mizi.

Nkurunziza arareganwa n’abakozi be babiri, Bavakure Ibrahim na Mugabarigira Faustin bombi bakora mu gikoni, ndetse n’uwitwa Gatongore Charles wabaze iyo nka ivugwaho kuba inyama za yo ari zo zateye uburwayi abariye kuri ayo mafunguro umwe muri bo akitaba Imana.

Mugabarigira na Bavakure bemera icyaha bakurikiranyweho bakemeza ko iyo nka yabagiwe muri East Land Motel koko kandi itapimwe na muganga w’amatungo, bakanavuga ko bari mu bateguye ayo mafunguro bakanayagemura mu Karere ka Ngoma ahabereye ibyo birori by’iyo kaminuza.

Cyakora n’ubwo umuyobozi wa East Land Motel yavugiye mu rukiko ko atari ahari ubwo iyo nka yabagwa no mu gutegura ayo mafunguro, Mugabarigira wari umuyobozi w’ishami ry’igikoni yahamirije urukiko ko uwo muyobozi we yari ahari, haba igihe iyo nka yabagwaga no mu gutegura ayo mafunguro.

Ubushinjacyaha buracyakusanya ibindi bimenyetso bizifashishwa muri urwo rubanza, hakaba hagitegerejwe n’ibisubizo bizava mu bizamini byakorewe kuri ayo mafunguro, kandi bikaba byaragiye gukorerwa hanze y’u Rwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Agafranga karagakoze nyine! Boss arabigaritse hanyuma mwe mugiye kuwunera kandi nyiri business ahari!! Buriya azanaba umwere abe ari mwe muhinduka abicanyi!! Ntakundi mwihangane

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka