Wari uzi ko ifu y’amasaka ikorwamo gato?

N’ubwo Abanyarwanda bamenyereye ko umumaro w’amasaka ari ugushigishwamo igikoma n’ikigage, agatanga imbetezi z’urwagwa ndetse n’umutsima wa rukacarara, ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyo cyasanze hashobora kuvamo na gato (gateau).

Léa Ndilu, umukozi muri RAB, ishami rya Rubona ho mu Karere ka Huye ukora mu bushakashatsi butunganya imyaka yamaze gusarurwa, agaragaza ko ifu y’amasaka ivanzwe n’ibindi byifashishwa mu gukora ikiribwa cya gato, na yo itanga bene uwo mutsima, kandi unaryoshye.

Iyi gato ikoze mu ifu y'amasaka.
Iyi gato ikoze mu ifu y’amasaka.

Gato iva mu masaka usanga ifite ibara ry’ikigina cyijimye. Wagira ngo ni gato isanzwe yashyizwemo shokora. Icyanga cyayo na cyo ni nk’icy’izindi gato muri rusange.

Uretse gato zikoze mu ifu y’amasaka, muri RAB Rubona bakora na gato mu bigori. Bakora kandi ibisuguti na keke (cake) mu ifu y’ibijumba, ndetse n’amandazi mu ifu y’imyumbati.

Gato ikoze mu ifu y'ibigori.
Gato ikoze mu ifu y’ibigori.

Ibi byose babikora bagamije gushaka uburyo Abanyarwanda bajya babasha gutunganya ibikomoka ku byo bahinga, bakanigisha abashaka kumenya kubikora ku buntu, gusa ngo bigisha amashyirahamwe cyangwa amakoperative, ntibigisha umuntu ubyifuza ku giti cye.

Ifu y’ibijumba by’umuhondo itanga keke n’ibisuguti bikize kuri vitamini A

N’ubwo ifu y’ibijumba ibyo ari byo byose bashobora kuyibyaza keke ndetse n’ibisuguti, muri RAB Rubona bahisemo kuzajya bifashisha ibijumba bigira ibara ry’umuhondo imbere. Impamvu ni uko ngo basanze bikize kuri vitamini A, iba ikenewe mu gutuma abantu batarwara amaso, gukura kw’abana n’ibindi.

Ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A.
Ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A.
Ifu y'ibijumba by'umuhondo imbere ikorwamo keke n'ibisuguti.
Ifu y’ibijumba by’umuhondo imbere ikorwamo keke n’ibisuguti.
Ibisuguti bikoze mu ifu y'ibijumba.
Ibisuguti bikoze mu ifu y’ibijumba.
Amandazi akoze mu ifu y'imyumbati.
Amandazi akoze mu ifu y’imyumbati.

Ndilu avuga ko kugira ngo iyi fu iboneke bafata ibijumba bakabyoza neza hanyuma bakabikatamo uduce duto cyane tw’uruziga, bakabyanika. Ngo nyuma y’iminsi ine biba byumye, ni uko bakabisya.

Marie Claire Joyeuse }

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze cyane imana ibarinde cyane

tuyishime jerode yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

ikifuzo cg ikivazo mwakwemerera umuntu kugiti cye akiga ko mubuzima byazamugirira akamaro nawe.
gs njye mubinyemereye nafata amasomo

ugiringabire papias yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka