Ubwongereza: Havumbuwe umubavu utuma uwiteye ahumura kurushaho uko agenda abira ibyuya

Abashakashatsi bo muri Queen’s University y’i Belfast ho mu gihugu cy’Ubwongereza, bavuga ko bavumbuye umubavu (parfum) udasanzwe, kuko wo uzajya awitera azajya arushaho guhumura uko agenda abira ibyuya.

bavanze ibisanzwe bivangwa mu gukora imibavu na liquide ionique ubundi itagira impumuro.

Umubavu bakoze rero babaye bawise "liquide ionique parfumé", mu gihe bagitegereje kuwubonera akandi kazina keza.

Ngo ukora akazi kawo ko guhumura iyo uhuye n’amazi. Ku bantu rero ni ibyuya, kandi uko byiyongera ni ko urushaho gutama.

Uyu mubavu kandi, uretse gutama bitewe n’ibyuya, ngo unifitemo ubushobozi bwo kuburizamo umwuka mubi uturuka ku byuya. Ngo bituma uwawiteye atagira icyuya kinuka gituruka ku mvange y’umubavu n’ibyuya.

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko Dr Nimal Gunaratne ukuriye ubushakashatsi bwageze kuri uyu mubavu yivugira ko uretse kuba ibyo bagezeho bizagira akamaro mu gukora imibavu n’ibindi bikenerwa mu isuku, ngo bizanagira akamaro no mu mashami yandi y’ubushakashatsi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kuri. izinkuru mutugeza ho burimunsi. muturangire aho. twa bigurira murakoze pe"!"!

furigance don mediateur yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka