Urukiko rwemeje ko uwari umuyobozi w’akarere ka Rubavu n’umunyamategeko wako bafungwa by’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwemeje ko uwari umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan n’umunyamategeko w’akarere Kayitesi Judith, bafungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo ubushinjacyaha bushobore gukora iperereza ku byaha bya ruswa bakurikiranyweho buvuga ko ari ibyaha bikomeye.

Ku isaha y’isa 17h zuzuye zo kuri uyu wa kane tariki 2/4/2015, nibwo umucamanza Hodari Edgar, wari uyoboye urubanza yasomye umwanzuro w’urukiko avuga ko aba bayobozi bagomba gufungwa kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho kigira ingaruka ku gihugu bataburana bari hanze, n’ubwo abaregwa bavuga ko nta mpamvu ituma bafungwa by’agateganyo.

Tariki 31/3/2015 nibwo hari habaye urubanza rusuzuma niba abaregwa bafungwa by’agateganyo basabirwaga n’umushinacyaha ubakurikiranyeho icyaha cyo kwaka no gufata ruswa yafatanywe umunyamategeko w’akarere ka Rubavu Kayitesi Judith uvuga ko yari yayitumwe n’umuyobozi w’akarere tariki 18/3/2015 kuri rwiyemezamirimo Mukabitari Adrien.

Nk’uko byari byasobanuwe n’ubushinjacyaha, tariki 18/3/2015 nibwo Kayitesi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano afite amafaranga angana na Miliyoni enye yari akuye kwa Mukamitari, amafaranga avuga ko yari yatumwe na Bahame Hassan wari umuyobozi w’akarere ka Rubavu kugira ngo ashobore guha serivisi Mukamitari yo kumuha ingurane y’ikibanza azubakamo Hoteli, nyuma y’uko aho yari yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ikigo cy’igihugu kita ku bidukikije kimwimye ibyangombwa.

Kuva Mukamitari yabura ibyangombwa yaregeye umuvunyi kubera akarengane gatuma yimwa ibyangombwa kandi itegeko ribuza abantu kubaka kuri metero 50 ku nkengero z’ikiyaga zaraje Mukamitari yaratangiye kubaka mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu.

Mu kurenganura umuturage, inzego zitandukanye zirimo Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitere y’ubutabera, Umuvunyi n’ibiro bya Minisiteri w’Intebe byasabye ko Mukamitari yaguranirwa n’akarere ka Rubavu ikindi kibanza kiri ku nkengero z’amazi, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu wari mu nama icyo gihe Buntu Ezechiel Nsengiyumva avuga ko hari ikibanza kiza kandi kidafite ikibazo cyahozemo ingoro ya MRND.

Abari mu nama bahise basaba akarere kuzaguranira Mukamitari icyo kibanza ndetse akazahabwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 586 ariko nawe akabanza agasenya inyubako y’amagorofa yari yatangiye kubaka akubahiriza metero 50 uvuye ku mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Ubwo Mukamitari yageraga mu karere ka Rubavu kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyasabwe umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan yaramurereze amubwira ko ikibanza cyahozemo ingoro ya MRND cyahawe Minisitiri Musoni James, ubundi akamubwira ko cyahawe abashoramari, ubundi akamubwira ko gifite ibibazo by’uko cyanditseho Minisitere y’umuco.

Nubwo Mukamitari yakomezaga kunyuzwa hirya no hino, umunyamategeko w’akarere ka Rubavu Kayitesi Judith yaje kubwira Mukamitari ko ari inshut ya Bahame Hassan kandi kugira ngo abone ikibanza agomba gutanga maafaranga kuko akaboko ka Bahame Hassan gasinya akandi gafashe amafaranga, aribwo batangiye gucirikanwa amafaranga kuva kuri miliyoni icumi.

N’kuko byagaragajwe n’ubushinjacyaha, Mukamitari hari ubutumwa bugufi yandikiraga Kayitesi kuri telefoni zigendanwa bugira buti. “wanyingingiye wa mugabo akemera miliyoni enye ko ashaka eshanu kandi ntazo mfite ko wowe nazakureba nyuma.”

Nubwo umuyobozi w’akarere ntabiganiro yigeze agirana na Mukamitari, tariki ya 18/3/2015 nibwo Kayitesi yagiye kwa Mukamitari gufata amafaranga maze Mukamitari amubaza igituma yizera ko atumwe na Bahame Hassan maze Kayitesi afata telefoni ye agendana ahamagara Bahame Hassan amubaza aho ari undi aumubwira ko ari Cyanzarwe maze Kayitesi amubwira ko ari kwa Mukamitari, naho Bahame amubwira ko ubwo yahageze ikibanza azakibona mu byumweru bibiri naho Kayitesi yatangira agategura amategeko.

Nyuma y’uko Mukamitari ahaye amafaranga Kayitesi nibwo inzego z’umutekano zishinzwe iperereza zaje gufatira Kayitesi mu biro agifite ya mafaranga, abajijwe avuga ko yari yayatumwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan.

Nyuma yo kwitaba yisobanura, Bahame yaje gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu tariki 22/3/2015 naho tariki ya 31/3/2015 bagezwa imbere y’urukiko hasuzumwa niba bafungwa by’agateganyo.

Mu kwisobanura kwa Bahame Hassan ufite abanyamategeko babiri bamwunganira, yagaragaje ko ntaho ahuriye na ruswa ashinjwa kuko atigeze atuma Kayitesi kandi na Mukamitari wasabwe Ruswa avuga ko ntaho yigeze ahura na Bahame Hassan ngo amwake ruswa, naho kuba ashinjwa na Kayitesi wari umunyamategeko ari uburyo bwo kwikuraho ikosa arimushyiraho.

Bahame avuga ko ikibanza Mukamitari yashakaga cyari gifite ibibazo kuko cyari cyari cyanditseho Minisiteri y’umuco, bityo bigatuma amwereka ibindi bibanza akarere gafite hafi y’amazi ariko Mukamitari akabyanga kuko bitakwirwamo imishinga ye.

Kayitesi nawe ufite abanyamategeko babiri yasobanuriye urukiko ko nta serivisi yagombaga Mukamitari kugira ngo amwake ruswa, ahubwo yagiye kwa Mukamitari kubera yaratumwe n’umukoresha we Bahame, akabishimikirizaho ko iyo aba amubeshyera atari kumuhamagara ageze kwa Mukamitari ngo amubwire ko agiye kumureba maze Bahame amubwire ngo ikibanza kiraboneka mu byumweru bibiri kandi yari yaramubwiye ko gifite ibibazo.

Nubwo mu kwisobanura abaregwa bafashijwe n’abanyamategeko bagaragazaga ko batafungwa by’agateganyo kubera impamvu zitandukanye; kuri Kayitesi wemera icyaha avuga ko kubera utwite inda y’amezi umunani hakwitwa ku burenganzira bw’umwana ntafungwe akizeza ko atazatoroka ubutabera kuko afite umwishingizi, ahubwo yakurikiranwa ari hanze.

Naho Bahame Hassan akavuga ko nta mpamvu ituma afungwa kuko ibyo ubushinjacyaha buheraho bumushinja ari ibivugwa na Kayitesi ntabimenyetsi bihari bityo agasaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Mu gutanga imyanzuro y’urukiko mu kwemeza ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo cyangwa bafungurwa, umucamanza ashingiye ku ngingo 96 y’iburanishwa ry’imanza nshinabyaha ingingo igaruka ku mpmavu zikomeye zituma abakurikiranwa bafungwa yasabye ko abaregwa bafungwa by’agateganyo kuko impmavu batanga zituma bakurikiranwa bari hanze ntashingano zifite ku cyaha bakurikiranyweho gifite uburemere bwo kumunga ubukungu bw’igihugu, umwanzuro ukaba ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa.

Mu gusoma urubanza rwa bahame Hassan na kayitesi Judith icyumba cy’urubanza abantu bari benshi ndetse no hanze huzuye bigoye kubona aho kunyura baje kumva umwanzuro w’urubanza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aya makuru arasobanutse rwose.

allinone yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Aya makuru arasobanutse rwose.

allinone yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka