Bugesera: Hashyizweho inkambi yakira Abarundi barimo guhungira mu Rwanda
Mu Karere ka Bugesera hashyizweho inkambi iri kwakira Abarundi barimo guhunga ku bwinshi, bavuga ko baterwa ubwoba n’abashaka kubica.
Mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Gashora ahahoze ikigo cya gisirikare ubu hakoreshwaga nk’ikigo ngororamuco (Transit Center) niho hashyizwe inkambi bakirirwamo. Kuwa 31 Werurwe 2015 iyo nkambi yakiriye Abarundi 130, ariko mu gitondo cyo kuwa 1 Mata 2015 haje abandi 72 biganjemo abagore n’abana.
Rwasa Pascal, umwe bahunze, avuga ko yazanye n’abagore be babiri n’abana bose bagera kuri 13.
Yagize ati “Turahunga imbonera zirimo kudutera ubwoba ko zizatwica itariki nigera, ibyo byatumaga tutarara mu ngo zacu ahubwo tukajya mu mashyamba naho bakaba barahamenye bakadusangayo, akaba ariyo mpamvu yatumye twambuka mu Rwanda kuko ariho dufite amahoro”.
Uyu mugabo aranyomoza ibivugwa ko bahunga kubera inzara bafite atari ikibazo cy’umutekano muke.
Ati “Njye iwanjye nari nejeje toni y’ibigori, ndetse mfite n’amatungo agera ku 10 arimo ihene n’intama, ariko ibyo byose narabitaye kugira ngo mbone amahoro”.
Uwitwa Sebidagari Jean Claude we aravuga ko yahunze kuko bararaga iwe bamutera amabuye bamubwira ngo bazamwica kuko ntacyo avuze.
Ati “Iyo mubona umuntu nkanjye w’umugabo ata urugo rwe agahunga biba bikomeye cyane, ntabwo ari baringa turimo guhunga”.
N’ubwo abo baturage bavuga ibyo, umuyobozi w’Intara ya Kirundo aho abo baturage bahunga bava, Nzigamasabo Revelien aratangaza ko nta mutekano muke uri mu gihugu cyabo, ahubwo ko abahunga ari ubwoba bafite.
Ati “Intara yacu ya Kirundo n’igihugu cyose harimo amahoro, abo baza barabeshya nta muntu n’umwe ubatera ubwoba, ahubwo barahunga baringa kandi nta n’uwatatse ngo atwereke umutera ubwoba”.
Musitanteri w’Intara ya Kirundo aravuga ko abo baturage baje kwishakira imibereho mu Rwanda ahubwo bakabura uko babivuga.
Abahunga barananiwe cyane ndetse nta nibyo kurya bafite dore ko ngo bateshejwe imitungo yabo, gusa Niyomugabo Fidèle, umuyobozi w’inkambi barimo avuga ko harebwa uburyo bagezwaho ubutabazi bw’ibanze.
Kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka nibwo abo barundi batangiye guhunga haza umwe umwe maze bagacumbikirwa n’abaturage, ariko ubu kuko barimo kuza ari benshi akarere gafatanyije na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) bahisemo kubashyira mu nkambi yabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
None ko mbona arubwoko bumwe muburundi haba abatutsi gusa? Murabe neza ntibibe ari amatik
amahanga nataborire hafi mbona izo mbonera kure ari nkinterahamwe.zizateza akaga mumatora mana rinda abarundi.
Biragaragara ko bafite umutekano muke ahubwo reta yacu nibashakire ubutabazi bwibanze
ubundi ntagihe abayobozi bajya bemera ibyo rubanda rugufi ruvuga kuko babyemeye bata amanota mubuyobozi,naho ubundi ubwo biriho ntabwo abaturage bakwifata ngobate ingo zabo kubusa.MURAKOZE
NTABWO ABANTU BANGANA GUTYA BAHUNGA NTAKIBAZO AHUBWO ABASHINZWE UBURENGANZIRA BWA MUNTU NIBATABARE BWANGU BITARAKOMERA CYANE MBAYE MBIHANGANISHIJE.MUGIHE BATEGEREJE UBUVUGIZI
NTABWO ABANTU BANGANA GUTYA BAHUNGA NTAKIBAZO AHUBWO ABASHINZWE UBURENGANZIRA BWA MUNTU NIBATABARE BWANGU BITARAKOMERA CYANE MBAYE MBIHANGANISHIJE.MUGIHE BATEGEREJE UBUVUGIZI
Nyamara abaturanyi bacu bafite ikibazo, nyagasani afashe abarundi naho ubundi bishobora kuba nko muri 1993. Koko uretse kwigiza nkana kw’abayobozi, buriya bariya bantu murabona ariuguhunga inzara? Afrika weee! Nzabambarirwa