Abarokotse Jenoside ibihumbi 35 bamaze kuvurwa muri Army Week

Theophile Ruberangeyo, umuyobozi w’ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye (FARG) avuga ko kuva ibikorwa bya gisirikare byahariwe kuvura abarokotse Jenoside byatangira mu mwaka w’2012 bimaze kugera ku baturage 35002 mu turere 26 bamaze gukoreramo, akavuga ko gukorana n’ingabo z’u Rwanda mu kubavura byoroshye kurusha kubavuza mu bitaro bisanzwe.

Kuva tariki ya 31 Werurwe kugera kuya 3 Mata 2015, inzobere mu kuvura indwara zitandukanye zo mu bitaro bikuru bya gisirikare by’u Rwanda (RMH) bari kuvura abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Rubavu, igikorwa kibera ku bitaro bya Rubavu no ku kigo nderabuzima cya Mudende, ku bufatanye na FARG, Minisiteri y’ingabo ndetse n’iy’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Dr Mukabaramba asura ibikorwa by'ubuvuzi butangwa n'abasirikari mu bitaro bya Rubavu.
Dr Mukabaramba asura ibikorwa by’ubuvuzi butangwa n’abasirikari mu bitaro bya Rubavu.

Umuyobozi w’ibitaro bya girikari by’u Rwanda, Col Dr Ben Karenzi avuga ko bazanye inzobere zivura indwara zitandukanye kugira ngo abari barazahajwe n’indwara bashobore kuvurwa no guhabwa imiti, ndetse n’abazakenera ubufasha busaba kujyanwa i Kigali bikazakorwa nta kiguzi baciwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba avuga ko igikorwa cyo kuvura abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye gitegurwa hateganywaga abantu ibihumbi 18, ariko byagaragaye ko hari abandi bakeneye ubuvuzi bagera ku bihumbi 35.

Benshi mu bivuza ni abakecuru n'abasaza.
Benshi mu bivuza ni abakecuru n’abasaza.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagaragaje ko bafite imbogamizi zo kubona imiti kubera kujya kuyigura i Kigali. Ruberangeyo avuga ko basabye rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gutanga imiti gufungura amashami mu ntara bitarenze tariki ya 15 Mata 2015.

Bamwe mu bahabwa ubuvuzi bavuga ko kuba bavurwa n’ingabo zabarokoye mu gihe cya Jenoside bibashimisha, kuko ingabo za kera nta mishyikirano zagiranaga n’abaturage.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iryo ni ivangura bwoko .Ironda koko.

kalisa yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka