Huye: Abagore bahize abagabo muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda

Kuva aho Kaminuza Gaturika y’u Rwanda (CUR) yafunguriye imiryango, mu mwaka w’2010, ku nshuro ya mbere , kuri uyu wa 31 Werurwe 2015, yatanze impamyabushobozi ku baharangije magana cyenda n’umwe.

Mu banyeshuri 901 barangije muri CUR, 61% ni ab’igitsinda gore naho muri 13 bahembewe kuba baragize amanota menshi kurusha abandi mu dushami bizemo, icyenda ni ab’igitsina gore.

Bamwe mu barangije muri Kaminuza Gatorika y'u Rwanda mbere yo gutangira umuhango wo gutanga impamyabumenyi.
Bamwe mu barangije muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda mbere yo gutangira umuhango wo gutanga impamyabumenyi.

N’uwahawe igihembo cyo kuba yaragize amanota menshi kurusha abandi (grande distinction) ni umubikira.

Mu ijambo yabwiye abahawe impamyabumenyi muri CUR, Musenyeri Firipo Rukamba, Umuyobozi Mukuru w’inama y’Ubutegetsi w’iyi Kaminuza, akaba n’Umushumba wa Diyoseze ya Butare, yabasabye kuzagaragaza impinduka nziza ku baturage, bagateza imbere ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ariko batibagiwe iyobokamana.

Guverineri w’Intara y’Amajeypfo, Alphonse Munyantwari, we yasabye abahawe impamyabumenyi kuzagira uruhare mu gukemura ibibazo biriho.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Munyentwali Alphonse ashyikiriza igihembo Sr Marie Claire Ihorere wahize abandi mu manota menshi muri CUR.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwali Alphonse ashyikiriza igihembo Sr Marie Claire Ihorere wahize abandi mu manota menshi muri CUR.

Abasanzwe bafite imirimo bakora, yabasabye kuzifashisha ubumenyi bakuye muri CUR mu kurushaho kunoza umurimo bakora.

Kaminuza Gatulika y’u Rwanda yafunguye imiryango mu kwezi kwa Gicurasi 2010. Mu kwezi k’Ukwakira 2014 yaremejwe, inahabwa uburenganzira bwo gutanga impamyabumyi mu mashami y’imyigishirize, iyobokamana n’ubumenyi nyobokamana, ubucuruzi, uburezi, ubuzima rusange n’imirire myiza, ubumenyi n’ikoranabuhanga, n’ivugururamibereho.

Musenyeri Firipo Rukamba yavuze ko batekereje gushinga iyi kaminuzahari mu rwego rwo kugira uruhare mu burezi, guhindura imibereho y’Abanyarwanda no kurwanya ubukene

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nuko nibakomereze aho

alias yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka