Knowless ngo yaba agiye gusezera mu irushanwa rya PGGSS5

Nyuma y’umwuka utari mwiza ndetse n’ubwumvikane buke hagati ya Kina Music, Inzu (Label) ya muzika Knowless abarizwamo; EAP ifatanya na Bralirwa mu gutegura amarushanwa ya PGGSS ndetse na Bralirwa birashoboka cyane ko Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina rya Butera Knowless mu muziki yasezera muri iri rushanwa.

Bibaye nyuma y’uko mu gitaramo giheruka cya PGGSS 5 cyabereye i Nyamagabe Knowless yavuzweho kuririmbira kuri CD nyamara we akabihakana mu gihe abandi bahanzi na we ubwe basabwaga kuririmba semi-live.

Nyuma yo gukurwaho amanota ashinjwa kuririmbira kuri CD kandi bibujijwe, Knowless avuga ko ari ukumusebya kandi ngo akanama nkemuramaka katisubiyeho ngo anasabwe imbabazi ashobora gusezera muri PGGSS5.
Nyuma yo gukurwaho amanota ashinjwa kuririmbira kuri CD kandi bibujijwe, Knowless avuga ko ari ukumusebya kandi ngo akanama nkemuramaka katisubiyeho ngo anasabwe imbabazi ashobora gusezera muri PGGSS5.

Mbere gato y’uko baririmba, Knowless ngo yatangarije Akanama Nkemurampaka ko arwaye gusarara atari bubashe kuririmba nyamara bamwangiye ngo ahitamo kuririmbira kuri CD kandi bitemewe.

Umwuka utari mwiza watangiye ubwo Akanama Nkemurampaka gahagarariwe na Aimable Twahirwa gatangaje ko kubera uyu muhanzikazi yaririmbiye kuri CD bibujijwe yakuweho amanota.

Umuyobozi wa Kina Music, Clement Ishimwe, ndetse na Knowless batangaje ko ibi ari ukumuharabika no kumusebya ndetse ko nadasabwa imbabazi na Aimable Twahirwa, ntanasubizwe amanota ye ndetse byanaba ngombwa uyu Aimable agasimbuzwa, bigoranye ko Knowless azakomeza muri aya marushanwa.

Nyuma y’aho bivugiwe ko ashobora gusezera, benshi mu bakunzi b’uyu muhanzikazi basanga naramuka asezeye iri rushanwa ari nta muntu uzongera kurikurikira ngo kuko Knowless ari we urigize (watumaga riryoha) nyamara abandi bagahamya ko ntacyo bizarihungabanyaho ngo kuko n’ubundi atazi kuririmba live ,bityo bikaba ari ubwoba bwamutera gusezera no gusanga ko Akanama Nkemurampaka katamenerwamo.

Ibi kandi bibaye mu gihe byavugwaga ko Knowless yaba ari we wari ufite amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa ngo kuko afite abafana benshi nyamara bikagaragara ko atabashije gushimisha cyane abitabiriye no kwigaragaza cyane nk’uwahize abandi muri ibi bitaramo bibiri byabanje.

Kugeza ubu ntiharatangazwa umwanzuro haba ku ruhande rwa Kina Music ndetse no ku ruhande rw’abategura iri rushanwa kubyo basabwa na Kina Music.

Maire Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ibyo byose ntibikaguce intege tukuri inyuma kdi mbona amahirwe yo gutwara PGGSS5 ari ayawe.

UWIMANA Confident yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

ariko rwose knowless ariyemer har uyobewej ar umuswa mur live navem vuba bamusimbuze ntazanarigarukem ubund c urets kub ar umukobw ubundiyab arund ntibab bamuvanyem n’ibihan byinsh asyii we iterabwob ry’abagore turarirambiwe di nibakurem umwanda

ishimwe florentin yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

njye Knowless naramubgiye kujyirango utsinde iri rushanwa ntago ari ukwigaragura mukibuga twese tubabazwa nigihe amaze muriri rushanwa ariko nawe twe tubona nawe abigiramo uruhare njye naramubgiye ajyiratya aririmbe atanyegnyega cyane ahagaze hamwe kandi adakoresha umwuka mwinci arishinga abasore dore nkuntu twaririmbanye muri korari njye ikosa afite ndarizi naririmbe ahagaze hamwe adasimbagurika kandi adakoresha umwuka mwinci ahubgo bonjyere mikorophone mwese muzambgira murebe umuziki nyakuri wa Knowless murakoze

mugambira parfait yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Bon debarras!

Coco yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

ko cyitaraza bite

Bin yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Mushiki wacu arazira iki yabanje kubabwira ko arwaye none mwirengagije ibyo yabasabye ese kuki mu Rwatubyaye ibyo bibaho usabye uruhushya ntaruhabwa uwo Twahirwa ni mubi pe nta terambere ashaka kuri bashiki be niyihane pe sibyiza namba gusebanya bigeze aho ahantu hose Knowless yaciye niwe wahamugejeje atangiye kuvanga pe byari ibyo ariko mwituvangira pe

Bin yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Notre Soeur Butera Jeanne, Abo bose bavuga ibyo bigambo bitameshe ntibagukange kuko tukuri inyuma turi benshi!!

Paccy yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

muzambarize akarere kanyanza impamvu mumudugudu wa gahoko ho mumurenge wa mukingo batahagera ngo batubarure bazatwubakirire abacikacumu batifashije kdi amazu yenda kutugwaho murakoze

intwali yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Arko Knowless arashimisha koko ni Knowless nyine wa mugani uretse ubwiza ntamuziki we rwose nashaka avemo ahubwo yaratinze kuko yica amatwi ya benshi looool ngo kuvamo arabikangisha nde se muri EAP hum.Wabona ari n’ubwoba disiiiiiii!!

Rwogera yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

niba atubahirije ibisabwa amategeko yubahirizwe ahanwe kuko ntawusumba amategeko

jo yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

knowles buretse gusezera .tukurinyuma kd imana nibayarakikugeneye ntahocyizagucikira wowe koracyane

twayigira iddy yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

nace ishene kabisa kuko we ni danje kabisa kuri live ni feke kabisa nace ishene....

ismael yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka