Musanze: Ishuri rya CID rizakemura ikibazo cy’amadosiye atanoze

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze, CP Félix Namuhoranye atangaza ko ishuri rya Polisi ry’ubugenzacyaha (CID School) rizafasha abagenzacyaha kwiyungura ubumenyi bagakora amadosiye anoze yo gushyikiriza ubushinjacyaha.

Ibi CP Namuhoranye yabitangaje ku wa mbere tariki 30 Werurwe 2015 mu muhango wo gufungura inyubako ishuri rya polisi ry’ubugenzacyaha rizakoreramo.

Ishuri rya CID ryatashywe ngo ryuzuye ritwaye miliyoni 600 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ishuri rya CID ryatashywe ngo ryuzuye ritwaye miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Gushyiraho iri shuri ni igisubizo cyo gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu ikorwa ry’amadosiye kubera ubunyamwuga budahagije bw’abagenzacyaha, ibyo bikaba byarashoboraga gutuma bamwe mu banyabyaha babyungukiramo”.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Mussa Fazil Harerimana aratangaza ko iri shuri ry’icyitegererezo mu karere rizigamo abapolisi bo mu Rwanda bashinzwe kugenza ibyaha n’abo mu bihugu by’Afurika y’Iburasizuba (EAC).

Agira ati “Iri shuri ndagira ngo mbibutse ko mu rwego rwa EAC; mu rwego rwa EAPCCO (Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi bo muri EAC) ryanditsemo ko rigomba kuba ishuri ry’icyitegererezo mu karere, ku buryo rizajya ryigwamo n’Abanyarwanda ndetse n’abatari Abanyarwanda… Kuba ubugenzacyaha bubonye ishuri nk’iri hari icyo bitubwira; bitubwira gukorera ku mategeko”.

Minisitiri Mussa Fazil Harilimana afungura ishuri rya CID.
Minisitiri Mussa Fazil Harilimana afungura ishuri rya CID.

Minisitiri Harerimana yakomeje avuga ko icyuho mu mategeko kiba imbogamizi mu mikorere myiza y’ubugenzacyaha.

Yabwiye imbaga nini y’abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru rya Polisi ko abagenzacyaha bagomba kurangwa n’ubunyamwuga, kugengwa n’amategeko ndetse no kwakira neza abaturage babagana, ibyo bikazatuma basohoza neza inshingano zabo.

Ifoto y'urwibutso ku ishuri rya CID.
Ifoto y’urwibutso ku ishuri rya CID.

Abaziga muri iri shuri bazaba barimo ibyiciro bibiri; icyiciro cya mbere kizamara amezi ane kizibanda ku kongerera ubumenyi abagenzacyaha mu by’amategeko no gukusanya ibimenyetso by’ibyaha, na ho icya kabiri kizamara amezi atandatu abagenzacyaha bazahabwa ubumenyi bwisumbuye bwabafasha kuyobora abandi bagenzacyaha mu maperereza.

Ishuri rya CID ryuzuye ritwaye miliyoni 600, rifite ibyumba 20, birimo 14 byo kwigiramo. Ngo icyumba kimwe cyakwigirwamo n’abanyeshuri nibura 40, bivuze ko rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 560.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibyo biga byose babanze bafate bangenzi babo barya ruswa hano kuri Police Muhima (kwa Kabuga). Reka mbafashe akazi n’ubwo bwose ntize ibya CID: 1.Babanze barebe abahakora bose (aba bakora muri accident),2. bamenye nbr za phone zabo (MTN, TIGO na AIRTEL), 3. basabe history za buri number ubundi birebere uburyo bakira amafranga kuri mobile money ubundi bazasobanurire abanyarwanda icyavuyemo. bazadusobanurire uburyo umupolisi yakira mobile money inshuro 5 cg 10 mu kwezi kumwe niba aba ari imfashanyo yakira n’impamvu z’izo mfashanyo...eehhh niba batanashaka gukora iryo perereza (wenda ku mpamvu z;uko bashobora kuzabura abakozi) nabyo babitubwire tubimenye. Iki kibazo nzagitanga mpaka kuko nzi neza ko iyo channel ya ruswa ihari kandi ikabije. Umupolisi uba ufiteyo dossier aho kukwakira akakubwira ngo "waje witeguye?" wajijinganya icyo kumusubiza akakubwira ngo ba wicaye hariya ubundi niwumva uri tayari uze akwakire!!! wahagera ati ni angahe?? ubwo nyine ukamubwira ayo wumva wabona! akaguha nbr ubundi ngo genda kuri mobile money....ukajyayo ukohereza...wagaruka ngo bakubwiye ko ari nde? (woherereje inde?) ukamubwira izina bakubwiye...ubundi agatangira idosiye na care nyinshi cyane!!!!! ibi turabirambiwe....Bayobozi bakuru ba Police nimudukize bariya bakozi banyu rwose barakabije.

ivubi yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Niba bishoboka n’abandi bagenza ibyaha mu nzego z’imirimo bakora nabo bazabagenere amahugurwa. Urugero abakora mu mashyamba, ubuhinzi, ubworozi, mine n’ahandi

gatarama yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

iri shuri rije rikenewe kandi twizeye ko tuzarikoresha neza uko bikwiye maze abarirangijemo bakazagirira akamaro aka karere n’isi muri rusange

kwizera yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

U Rwanda ruragenda ruba Paradizo ku muvuduko udasanzwe. Abo bireba nibihutishe kuvugurura Itegeko Nshinga maze HE Paul Kagame akomeze atuyobore.

Kwibuka yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka