Amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri makuru na kaminuza yatumwe ku bandi Banyarwanda

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) hamwe na Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) basabye abanyeshuri bagize amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge (SCUR) mu mashuri makuru na za kaminuza, kujya kwigisha indangagaciro z’ubunyarwanda mu bo bigana, abiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abaturage mu bice bakomokamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NURC, Dr Jean Baptiste Habyarimana yavuze ko n’ubwo nta nyigo barakora igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri makuru gishimishije; NURC igasaba amashuri kugumana imico n’imibanire myiza, ndetse abanyeshuri bakajya kwigisha izo indangagaciro iwabo.

Ati “Kera muri kaminuza icyarangaga abanyeshuri ni ugukora imyigaragambyo aho kugira ngo bakemure ibibazo, ugasanga bamena amasahane, basenya amazu; ibyo nta gaciro bigifite, ubu abanyeshuri bakemura ikibazo bari kumwe n’abayobozi babo mu biganiro; rero turabatuma gufasha abanyarwanda kwicarana, bakaganirira mu mwiherero mu midugudu”.

Uhereye iburyo: Dr Habyarimana JB, umunyamabanga nshingwabikorwa wa NURC na Albert Nsengiyumva, umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC batangiza inteko rusange.
Uhereye iburyo: Dr Habyarimana JB, umunyamabanga nshingwabikorwa wa NURC na Albert Nsengiyumva, umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC batangiza inteko rusange.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva yongeraho ko aba banyeshuri bagize amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, basabwa kubanza kwigisha ibyo nabo bemera, bakanirinda gukora baharanira inyungu zabo bwite.\

Ati “Twabonye ingaruka z’amacakubiri, ubu turigisha abanyarwanda kwiyumva nk’abanyarwanda, inyungu zabyo nazo ziragaragara; bagomba kumenya ko habaho ibihano biterwa n’uko kurwanira inyungu zabo bwite zaba zishingiye ku macakubiri cyangwa ikindi kibi”.

Urubyiruko rwibumbiye muri SCUR rwahuriye mu nteko rusange y'iminsi ibiri.
Urubyiruko rwibumbiye muri SCUR rwahuriye mu nteko rusange y’iminsi ibiri.

Ngo haracyari abanyarwanda batarumva ubumwe n’ubwiyunge, abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kutumvikana mu miryango. Phocas Uwimana wiga muri Kibogora Polytechnic na Tumuragijemariya Claire wo mu Ishuri Rikuru ry’abaporotestanti (PIASS) riri i Huye bavuga ko bagifite uruhare runini rwo kujya gukuraho iyo myumvire.

Kuva ku wa 30 Werurwe 2015, Urubyiruko 256 rugize amatsinda yitwa SCUR rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza 64 byo mu Rwanda, ruramara iminsi ibiri mu biganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, hamwe n’uruhare bagira mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu rubyiruko bagenzi babo; aho baganirizwa na Minisiteri y’Uburezi ifatanije n’ishinzwe Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ko ntamoko ba mu gihugu nibande biyunga ko bose ali ba,we . mbona ibyanyu byarabayobeye . muramese kamwe erega.

deus yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

ubumwe n’ubwiyunge bumaze gushinga imizi mu mashuri makuru na za kaminuza gusa dukomeze dushyiremo ingufu byinshi bizagerwaho maze tube mu Rwanda ruzira amacakubiri

claude yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Nkamwe Babanyamakuru Mwazatubariza Impamvu Bajogora Ibigo Bijya Mumwiherero W’abanyeshuli Murakoze.

VICTORY yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka