Amafaranga si yo twabuze, habanza kumenya igikwiye –Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame arahamagarira abayobozi n’abaturage ba Afurika kwicara bakanoza icyerekezo bifuza kugeraho n’ingamba zizabagezayo kuko ngo icyabuze mu iterambere ari umurongo uboneye, aho guhora bararikiye amafaranga y’abanyamahanga atangwa ari menshi ariko ntageze abantu aho bashaka.
Ibi Perezida Kagame yabivugiye Addis Ababa muri Ethiopia, ubwo yatangizaga inama ihuje abashinzwe igenamigambi n’iterambere muri Afurika mu gitondo cyo ku wa 30 Werurwe 2015.
Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo iterambere rizashingira ku mafaranga y’abanyamahanga kuko na Afurika irayafite, igikwiye kubanza ni ukumenya icyo dushaka n’uburyo bwo kukigeraho”.
Perezida Kagame yavugiye muri iyo nama ko mu bikibangamiye iterambere rya Afurika harimo mbere na mbere kutagira umurongo uhamye w’icyo bamwe mu Banyafurika bashaka kugeraho ndetse n’uburyo buzabageza ku ntego.
Kubwa Perezida Kagame ngo amafaranga siyo ya mbere ibihugu bya Afurika n’abaturage babyo bikeneye, ngo ikibabangamiye mu iterambere cy’ibanze ni ukunoza umurongo ukwiye hanyuma amafaranga n’ubundi bushobozi bukwiye ngo bizaboneka haba muri Afurika ndetse no mu mahanga.
Perezida w’u Rwanda yavugiye muri iyo nama ko iby’ibanze bikenewe mu guteza imbere Afurika bishobora kuboneka byose muri Afurika, no muri buri baturage aho batuye baramutse bashyize hamwe bagafatanya n’ibihugu bigafatanya hagati yabyo, abaturanyi bagahahirana ubwenge, ubumenyi n’ubutunzi.
Ibi ngo biri no mu byatumye u Rwanda rukuraho amananiza ku Banyafurika bashaka kwinjira mu Rwanda kuko ubu bose bemerewe ibyangombwa by’inzira iyo bageze ku mipaka y’u Rwanda, inyoroshyo itaba mu bindi bihugu kuko ushaka gusura igihugu runaka abanza gusaba izo nyandiko bita “visa” akazategereza igihe kirekire ngo azemererwe.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzi ibibazo biri mu kwakira abarugana bose, ariko ngo kubaka ikaze birimo no kwakira ubumenyi, ubutunzi n’ubukungu Abanyafurika bafite, kandi ngo u Rwanda rufite ingamba zo kubungabunga umutekano abarugenda badahungabanye batanagize ibyo bahungabanya.
Inama Perezida Kagame yitabiriye Addis Ababa igamije kunoza igenamigambi rikwiye kugenderwaho mu cyerekezo umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) washyizeho cyo guteza imbere Afurika mu buryo bukomeye kizagerwaho mu 2063.
Perezida Kagame witabiriye iyo nama ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, ni umwe mu bayifunguye. Iyi nama iyobowe n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Dlamini Zuma, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Haliemariam Dessalegn, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta n’abayobozi ba komisiyo y’umuryango w’Abibumbye ishinzwe iterambere rya Afurika ikaba yitabiriwe n’abaminisitiri bashinzwe iterambere n’igenamigambi mu bihugu bya Afurika.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ushobora kugira amafaranga ariko ntagenamigambi, cyimwe nokugira igenamigambi ariko ritanoze, abantu bagahora babona udahinduka, cg igihugu kidatera imbere. abanyafrika twibande kwigenamigambi kadi rinoze.
Ibi nibyo iyo nta gahunda n’amafaranga ushobora kuyabona ariko akagupfira ubusa kuko ntacyo nyine uba wagenye cyo kuyakoresha. Mbega uyashora mubitazazana inyungu ngo ukomeze utere imbere. Ikindi niyo wayabona ntumenya ayo ushaka uko angana wasaba cg waguza make ntugere ku cyo washakaga nabwo ugahomba
We appreciate your vision for africa development.