Huye: Njyanama irasaba ko hafatwa ingamba ku bambura amavuriro

Mu gihe hasigaye amezi atatu gusa ngo umwaka w’ingengo y’imari 2014-2015 urangire, ibipimo by’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza mu Karere ka Huye biri ku kigero cya 85%, kandi ngo nta n’icyizere ko byazarenga kandi nyamara abadatanga ubwisungane mu kwivuza batungwa agatoki kwambura amavuriro.

Faustin Ntirenganya ushinzwe ubutegetsi mu bitaro bya Kabutare ari byo by’Akarere ka Huye, yabitangarije Kigalitoday mu kwezi gushize kwa Gashyantare, ngo kuva muri 2011 kugeza mu mpera za 2014, ibibitaro byari bifitiwe n’abo byavuye umwenda wa miliyoni 11, ibihumbi 6 n’amafaranga 80, ariko mu kwezi kwa Mutarama 2015 konyine, amafaranga atarishyuwe ni ibihumbi 811.

Kandi ngo abambura ibitaro ahanini ni abo biba byakiriye barembye ariko batagira ubwishingizi mu kwivuza, bamara gukira bagasezererwa bavuze ko bazagaruka kwishyura nyamara ntibagaruke. Ngo hari n’abajya babona umwenda bafitiye ibitaro ari munini bagahitamo gutoroka badasezeye.

Inama njyanama y'Akarere ka Huye irasaba ko abambura amavuriro bafatirwa ingamba.
Inama njyanama y’Akarere ka Huye irasaba ko abambura amavuriro bafatirwa ingamba.

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye rero, ubwo bagezwagaho ikikibazo cy’iyamburwa ry’ibitaro mu nama bagize ku wa 27 Werurwe 2015, bavuze ko ubuyobozi bw’ibitaro bukwiye gufata ingamba zo gutuma bidakomeza guhombywa n’ababa banze kugura ubwishingizi.

Nubwo ngo nta wasubiza inyuma umuntu uje arembye, urugero nk’uwakoze impanuka, ibibitaro byari bikwiye kuzajya bikora ku buryoa batarembye kandi badafite ubwishingizi mu kwivuza batakirwa kuko ari bo baba bazavamo abambuzi.

Umwe mu bajyanama ati “Ni iki cyatuma umuntu agura ubwishingizi mu kwivuza kandi yaraje ntabwo afite akavurwa ? »

Ikindi, ngo serivisi sosiyare (social services) zo muri ibi bitaro zari zikwiye gutekereza ku kigega gifasha abarwayi b’abakene bakiriwe ari indembe.

Abajyanama b’Akarere ka Huye banagaragaje ko akenshi abitabira ubwishingizi mu kwivuza bwa mituweri biyongera hagati mu mwaka. Ngo si benshi babwitabira ku ikubitiro.

Iyi na yo ngo ni imwe mu mpamvu z’imyenda ku barwaye batarabasha kwishyura.

Ngo hari hakwiye rero ubukangurambaga burenze ubwari busanzwe, ku buryo abantu bajya bagura mituweri mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo ivuga ntabyo uzi,nonese wibwiyeko umwirondoro wabo utazwi?gusomera amazina yabo mu ruhame se byo bimaze iki ku nkundamugayo,ahubwo hakenewe intervention ya leta mu kwishyuza naho ubundi no gufunga bazafunga.

manu yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Buriya kwbura ibitaaro nyamaze kugaragara ko srvice zabo za recouvrement zibigiramo intege nke mukwishyuza kandi baba bafite imyirondoro tabo ku mafishi kuko avstibeshya ari bake inzira nzizza jandu yoroshye barajuifite yo kunyuza listi zabambuzi ku bajyansma bubuzima cyangwa bagasoma listi mu ruhame ku cyumweru cyu muganda cyaburi kwezi mu nama ya nyuma yumuganda bahita baza kwishyura!

mukundente addy yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka