Nyanza: Polisi yamuritse ibiyobyabwenge yafashe inavuga ku bubi bwabyo

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yakusanyije ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na kanyanga n’ibindi yafashe mu bihe bitandukanye ndetse inagaragaza ububi bifite ku buzima bw’ababikoresha.

Ibi biyobyabwenge birimo ibiro 60 by’urumogi na litiro 280 z’inzoga itemewe ya Kanyanga bifite agaciro kagera hafi kuri miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urumogi rwafashwe mu minsi mike ishize mu Karere ka Nyanza.
Urumogi rwafashwe mu minsi mike ishize mu Karere ka Nyanza.

Polisi igaragaza ibyo biyobyabwenge kuri stade y’Akarere ka Nyanza yavuze ku bubi bwabyo ivuga ko byangiza ubuzima maze igereranya kubifata nko kwiyahura ngo kuko amaherezo y’umuntu ubikoresha umubera mabi ari we wizize.

S.Spt Francis Muheto ukuriye Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyanza yasobanuriye abaturage bari biganjemo urubyiruko rwo mu bigo by’amashuli ko kubagaragariza ibyo biyobyabwenge ari uburyo bw’ubukangurambaga bugamije kubirwanya no kubikumira hazwi neza uko bimeze ndetse n’ububi bwabyo.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha ndetse ntagire n’icyo yigezaho kuko biba byamwishe mu bwonko agatakaza uburyo bw’imitekerereze”

 S.SptFrancis Muheto atanga inama zo kwirinda ibiyobyabwenge.
S.SptFrancis Muheto atanga inama zo kwirinda ibiyobyabwenge.

Yakomeje asobanura ko itazigera yihanganira ababicuruza bashaka indonke zabo kandi bangiriza umuryango nyarwanda.

Yasabye buri wese guha polisi amakuru yaho bicururizwa ndetse n’ababikoresha ngo kuko iyo bakingiwe ikibaba aribo baba intandaro y’umutekano muke bishora mu bikorwa byo guhohotera abandi.

Bamwe mu bari aho iki gikorwa cyo kumurikira ibiyobyabwenge cyabereye mbere y’uko bifatwa bikajya kumenwa bagaragaje ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kubirwanya no gutungira polisi agatoki ababikoresha kugira ngo batabwe muri yombi.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyanza, Kambayire Appoline, avuga ko muri Karere ka Nyanza hari ingero zimwe na zimwe z’abantu ibiyobyabwenge byagizeho ingaruka kugeza ubwo boherezwa mu kigo cyita ku buzima bw’abafite ibibazo byo mu mutwe.

Yasabye ko abafite ingeso yo gufata ku biyobyabwenge babivamo ahubwo bagakora ibizabagirira akamaro aho kubyishoramo ngo bibangirize ejo heza habo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka