Nyamagabe: Uruhare rwa bamwe mu ngabo z’abafaransa muri Jenoside ntirugomba gushidikanywaho- Dr Bizimana

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje amazina ya bamwe mu ngabo z’abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.

Dr Bizimana wari mu bayobozi bitabiriye ibikorwa by’urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG), hamwe na bakuru babo barangije amashuri (GAERG); ku wa gatandatu tariki 28 Werurwe 2015, yabasobanuriye umwihariko wa Jenoside yakorewe abatutsi mu duce twahoze ari Ubufundu n’Ubunyambiriri kuva mu mwaka w’1963 no muri 1994.

Yavuze ko uruhare rwa bamwe mu ngabo z’abafaransa mu gace ka Perefegitura ya Gikongoro kari karashyizwemo icyitwaga “Operation Turquoise” mu mwaka w’1994, ngo rutagomba gushidikanywaho kuko ngo hari ibimenyetso bibashinja.

Dr Bizimana yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa bamwe mu ngabo z'Abafaransa zari muri "zone Turquoise".
Dr Bizimana yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa bamwe mu ngabo z’Abafaransa zari muri "zone Turquoise".

Urutonde ruriho Col Didier Tauzin wabanje kuyobora Operation Turquoise, agakurwaho na Leta y’igihugu cye ku itariki 04 Nyakanga 1994 bitewe n’uko ngo yamennye ibanga ry’umugambi bari bafite, akavuga ko ingabo ayoboye zifite umugambi wo “kumanyura ubura bwa FPR”.

Col Tauzin yaje gusimburwa na Erik Destabenrath, wahabwaga amabwiriza na Komanda mukuru wa Operation Turquoise, Gen. Jean Claude Laforcade. Abandi basirikare bakuru b’abafaransa baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi ku Gikongoro ni Col Etienne Joubert wari uyoboye icyo bitaga SOS, Cpt Eric Hervé wayoboraga ACEPER, Col Jacques Rusier wayoboye agace ka Murambi na Cpt Bouchez wari ku Kitabi.

Mugisha Philbert, umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Dr Bizimana Jean Damascene, SE CNLG na Guverineri w'Amajyepfo Munyantwali Alphonse bifatanyije na AERG na GAERG mu bikorwa byabo ku wa 28/03/2015.
Mugisha Philbert, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Dr Bizimana Jean Damascene, SE CNLG na Guverineri w’Amajyepfo Munyantwali Alphonse bifatanyije na AERG na GAERG mu bikorwa byabo ku wa 28/03/2015.

Dr Bizimana asaba ko aba basirikare b’abafaransa bagombye gukurikiranwa ku byaha byo kwica bamwe mu batutsi, gusambanya ku gahato abagore n’abakobwa b’abatutsikazi mu gihe cya Jenoside, gutererana abahigwaga bakabatanga ku nterahamwe, ndetse bakanabwira abantu ngo bahunge Inkotanyi “zizasigare zitegeka ubutayu”.

Yakomeje asobanura ko Jenoside yakorewe abatutsi mu gace kahoze ari Ubufundu n’Ubunyambiriri, nyuma hakaza kuba Perefegitura ya Gikongoro yatangiye gukorwa mu mwaka w’1963, aho Leta y’u Rwanda yari iyobowe na Gregoire Kayibanda ifashijwe n’ababiligi bahiciye abarenga ibihumbi 21, abandi bagashyirwa mu kato cyangwa bagatorongezwa hanze y’igihugu.

Ibi bikorwa bya AERG&GAERG bizamara ukwezi.
Ibi bikorwa bya AERG&GAERG bizamara ukwezi.

Icyo gihe umupadiri w’umusuwisi witwaga Viomet yahise yandika anatangaza ko ibyakorwaga ari Jenoside, ndetse n’ibitangazamakuru binyuranye nka radiyo Vatican, radiyo mpuzamahanga y’abafaransa (RFI), ikinyamakuru le Monde ngo byarabivuze; ariko uwari Perezida Gregoire Kayibanda na Musenyeri Perrodin, barabihakanye baranabyamagana.

Ibikorwa bya AERG na GAERG bizageza ku tariki 07 Mata 2015, ubwo icyumweru cyo kwibuka Jenoside kizaba gitangira, biri kwibanda ku hantu hafite amateka ya Jenoside yihariye; aho uru rubyiruko ruvuga ko rukora ibikorwa byo gushimira Leta n’abaturage babarokoye; bakaba bubakira abatishoboye barokotse Jenoside cyangwa bamwe mu ngabo zabarokoye, bakabagabira inka, bakabakorera uturima tw’igikoni, ndetse bakaba basukura n’inzibutso.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka