Ubushinwa: Ibipupe by’abakobwa mu misarane y’abagabo bibabuza kwiherera
Mu misarane yagenewe abagabo yo muri resitora imwe y’i Taiyuanho mu Bushinwa, inyuma y’ibyagenewe kwihagarikamo (urinoir) hari ibipupe by’abakobwa beza bambaye utwenda tworohereye.
N’ubwo ibi bipupe bifatwa nk’umutako watera uwubonye kumwenyura, abagabo wagenewe ntibawishimira kuko ngo ubatera kunanirwa kwihezura.
Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be ivuga uko umukiriya umwe w’imyaka 24, nyuma yo kujya muri uyu musarane urimo ibipupe yagize ati « Ubwo nabonaga bariya bakobwa nahise nsohoka nibwira ko nibeshye nkaba nagiye mu misarane yagenewe abagore. Ariko aho mboneye ko ntari nibeshye, nagerageje kwihezura ariko biranga. »
Yunzemo ati « ntibyoroshye kubasha kwihezura urebwa n’umukobwa mwiza, kabone n’ubwo yaba ari igipupe. »
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Amaso yabyo harimo camara
Ahubwo No Mu Rwanda Bazabishyireho Kbs
IBYO MURWANDA NTIBIZAHAGERE
ariko ikinyarwanda kigeze iwandabaga ngo "kwihezura"
Ubundi se ababihateretse bakanabitereka kuriya bagira ngo inkari zabagabo zize vuba?