Rubavu: MTN yateye inkunga ya miliyoni 2,5 kopperative y’abafite ubumuga

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, kuri uyu wa 27 Werurwe 2015 yashyikirije abagize Koperative Tuzamurane y’abafite ubumuga butandukanye mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu kugira inkunga ya miliyoni 2 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bashobore kwiteza imbere.

Ayo mafaranga bahawe ngo bakaba bagomba kuyagurama amatungo magufi azororwa n’abanyamuryango mu rwego rwo kwiteza imbere.

Abagize Koperative Tuzamurane bafite ubumuga mu Murenge wa Kanama bashyikirizwa inkunga na MTN.
Abagize Koperative Tuzamurane bafite ubumuga mu Murenge wa Kanama bashyikirizwa inkunga na MTN.

Asiimwe, Umuyobozi muri MTN Rwanda avuga ko bifuje gufasha abafite ubumuga kugira ngo bashobore kwiteza imbere kuko ubushobozi MTN ibukura mu baturage kandi igomba kugaruka kubashimira ifasha abatishoboye kugira ngo biteze imbere.

Nzambazimana Jean d’Amour, Umuyobozi wa Koperative Tuzamurane avuga ko iyo koperative igizwe n’abafite ubumuga kimwe n’abandi babagana kuko basanze bahuje ibibazo kandi badafite uburyo bwo kubikemura cyane cyane bakaba bari babangamiwe no kubona insimburangingo.

Ubwo muri 2013 babonaga abaterankunga babubakira aho gukorera ngo Tuzamurane yatangiye kugira umurongo w’ibyo gukora batangira imishinga yo kuboha imipira y’imbeho hamwe no korora amatungo magufi agizwe n’ingurube n’intama.

Akomeza avuga ko MTN yabateye inkunga kubera umushinga bakoze bakawuyigezaho none bakaba biteze ko bazayakoresha mu kugura amatungo magufi azabafasha mu kongerera ubushobozi abanyamuryango.

Koperative Tuzamurane igizwe n’abanyamuryango 50 harimo abagabo 12 n’abagore 38 bafite ubumuga butandukanye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mtn weee rwose abatura bo mu karere ka Rubavu twarabashimye kandi muzagaruke maze abafite ubumuga tubashe kuvuduka mwiterambere .ariko nabandi ni karibu .

umuntunyamuntu bébé alias yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Mtn bravooo n’ubundi insanganyamatsiko yagiraga iti dukureko inzitizi binyuze mw’iterambere ridaheza muri abantu babagabo pe nabandi bafatanyabikorwa muze mwuge ikirenge mucya Mtn kuko abafite ubumuga nabo nabantu nkabandi kandi barashoboye karibu mu karere ka Rubavu.

umuntunyamuntu bébé alias yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

Ok mtn ni abantu babagabo pe.

Munyaneza Ignace yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka