Nyagatare: Hakozwe umuganda ku rwibutso ruri ku mugezi w’umuvumba

Mu muganda usoza ukwezi mu Kagali ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, hakozwe umuganda hasukurwa urwibutso ruri ku Mugezi w’Umuvumba, ahibukirwa abatutsi bishwe muri Jenoside bajugunywe mu migezi.

Uyu mugezi w’umuvumba unyura hagati y’imirenge ya Nyagatare, Tabagwe na Rwempasha. Mbere hahoze ari komini Muvumba.

Hatemwe ibihuru bikikije Umugezi w'Umuvumba.
Hatemwe ibihuru bikikije Umugezi w’Umuvumba.

Kimwe n’indi migezi cyangwa ibiyaga, mu gihe cya jenoside wajugunywe abantu bishwe. By’umwihariko ku kiraro gitandukanya iyi mirenge, abantu 4 nibo bazwi bahiciwe ndetse bajugunywa muri uyu mugezi uhurira n’akagera mu murenge wa Matimba.

Rwiriza Bangambiki Jean Bosco ushinzwe kwibuka mu karere ka Nyagatare, avuga ko n’ubwo abantu bane aribo bazwi batawe muri uyu mugezi bitavuze ko aribo bonyine ahubwo ari benshi gusa aba ni uko imiryango yabo yabashije kubimenyekanisha.

Hatemwe ibihuru bikikije Umugezi w'Umuvumba.
Hatemwe ibihuru bikikije Umugezi w’Umuvumba.

Mbere y’uko icyunamo cy’uyu mwaka kigera, mu gihe cyacyo ndetse na nyuma y’aho, mu murenge wa Nyagatare ngo barateganya ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu batishoboye.

Mushabe Claudian umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge w’umurenge wa Nyagatare avuga ko hari abantu 18 bacitse ku icumu batishoboye bazubakirwa ubwiherero, ibikoni, uturima tw’igikoni ndetse no gusana amazu yabo.

Umurenge wa Nyagatare urimo urwibutso rumwe rwo ku mugezi w’umuvumba watawemo abantu bishwe mu gihe cya jenoside. Kuri uyu mugezi akaba ari naho hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe hasukurwa uru rwubutso kugira ngo igihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ku nshuro ya 21 bizagere hafite isuku.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka