Bugesera: Imodoka yafashwe itwaye amajerekani 40 ya Melase yengwamo kanyanga

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu RAB 077 K itwaye amajerekani 40 ya melase ikoreshwa mu kwenga inzoga itemewe ya kanyanga.

Iyo modoka ngo yafashwe saa sita z’ijoro zo ku wa 27 Werurwe 2015, ifatirwa mu Mudugudu wa Katarara mu Kagari ka Rwinume mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera.

Imodoka yari itwaye melase yengwamo kanyanga.
Imodoka yari itwaye melase yengwamo kanyanga.

Polisi ikaba itangaza ko abari bayirimo ndetse n’uwaruyitwaye bose batorotse, kuri ubu bakaba bagishakishwa.

Supt. Rubagumya Richard, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Bugesera, avuga ko gutwara melase ubwabyo atari ikibazo ahubwo biba cyo iyo uterekanye icyo ugiye kuyikoresha kizwi.

Agira ati “ Hari abitwaza ko bazizaniye inka ariko ntibabikore ahubwo bagahita bajya kuyengamo kanyanga. Ubusanzwe ushaka kuyizana abisabira uruhushya kandi akaruhabwa, ariko iyo bitwikiriye ijoro dukeka ibindi.”

Inama njyanama y’akarere ka Bugesera yafashe icyemezo cy’uko ushaka kuzana melase agomba kubyakira icyemezo mu nzego z’ibanze, maze bakajya kumusura bakareba ko niba atunze inka ndetse niyo ihageze hakarebwa niba aziha iyo melase koko.

Kugeza ubu iyo modoka ikaba ifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu gihe hategerejwe ko banyirayo bagaragara.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo bengamo kanyanga

Xavier yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

melase ni iki?musobanure.

ST yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka