Sinzemera ko akarere ka Rubavu kaza inyuma mu mihigo-Kaduhuze

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu by’agateganyo, Kaduhoze Marie Jeanne, ugomba kuyobora akarere ka Rubvu mu gihe cy’iminsi 90 avuga ko atazemera ko akarere kongera kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo nk’uko bisanzwe kuko imikorere y’ubuyobozi n’abakozi bafatanya n’abaturage bigaragarira mu gushyira mu bikorwa imihigo.

Kadukuze ugomba kuyobora akarere ka Rubavu mu gihe hategurwa amatora y’abagomba kukayobora, azakayobora adafite abayobozi b’akarere bungirije hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, ibintu bitazamworohera gukora inshingano z’abayobozi b’akarere batatu hamwe n’akazi k’umunyamabanga nshingwabikorwa mu gihe agomba no kwita ku makosa yakozwe n’abo asimbuye.

Kaduhoze Marie Jeaanne wari Umuyobozi w'Ishuri rya Nyemeramihigo.
Kaduhoze Marie Jeaanne wari Umuyobozi w’Ishuri rya Nyemeramihigo.

Aganira na Kigali Today, avuga ko yifuza gufatanya n’abaturage mu gutegura imihigo kugira ngo akarere katazagaruka ku mwanya wa nyuma, naho ikindi azibandaho ngo ni ugukemura ibibazo by’ abaturage.

Cyakora, kuba yari umujyanama mu karere akaba ari kimwe mu bishobora kuzamworohereza zimwe mu nshingano kuko ibibazo bihasanzwe yari abizi, icyo azakora ari ugushaka uburyo yabikura mu nzira.

Abajijwe niba atazahura n’ikibazo cyo kudakorera hamwe kw’abakozi b’akarere, avuga ko ibyo agiye kubireba kurusha uko yabyumvaga, kuko abayobozi b’akarere begujwe mu byo bazize harimo kudakorana n’abo bayobora, kudahana amakuru hamwe no kutita ku nshingano no gufata ibyemezo, Kaduhoze avuga ko we azihutira mu gukosora.

Imwe mu mihigo y’akarere yari ikiri inyuma harimo kuba abaturage batitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, isuku nke hamwe kwihutisha imihigo cy’ubukungu irimo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bigaragareko uyu mudame yiyizeye kdi Imana yabimubwiriye mu butayu ko azicarana n’ibikomangoma!

kabka yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Bigaragareko uyu mudame yiyizeye kdi Imana yabimubwiriye mu butayu ko azicarana n’ibikomangoma!

kabka yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Muyobozi Kaduhoze abaturage ba Rubavu turagushyigikiye kdi turakwemera cyane ko usanzwe uri inyangamugayo.

Ariko nibaza impamvu ntacyo bavuga ku bucuruzi bw’umucanga wo mu mugezi wa Sebeya na Karambo , Nyobozi ya Buntu na BAHAME bacuruzanjya na Kimenyi Clement,nyuma yo gusenya amakoperative afite ubuzima gatozi.

Ese Gouverneur cg Nyanama ntabwo bazi iki kibazo? ese haba habura iki ngo ibibazo bikemuke hakiri kare abaturage batararindagizwa bigeze aha?

Iki kibazo rwose nziko ukizi, ariko wafasha kugirango akarengane gacike,

murakoze

Uwase yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka