Umuyobozi unyuranyije n’amategeko agomba kubibazwa -Guverineri Mukandasira

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira avuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko ari yo mpamvu abanyuranyije na yo agomba kubibabaza.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’uko abari abayobozi b’akarere ka Rubavu hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa bakuweho n’inama nyanama idasanzwe yateranye tariki 27/3/2015, yagaragaje ko iyo umuntu akoze ibyo atasabwe hari amategeko agomba ku bimubaza aribyo byatumye bamwe mu bayobozi b’uturere tw’intara y’Uburengerazuba barakuweho bamwe bagakurikiranwa mu nkiko.

Guverineri aributsa abayobozi bo mu Ntara y'Uburengerazuba ayobora ko unyuranyije n'amategeko uwo ari we wese aba agomba kubibazwa.
Guverineri aributsa abayobozi bo mu Ntara y’Uburengerazuba ayobora ko unyuranyije n’amategeko uwo ari we wese aba agomba kubibazwa.

Guverineri Caritas avuga ko amategeko areba umuturage wo hasi ariyo areba n’umuyobozi ndetse we akagira andi ashingira ku nshingano afite.

Ati “Ntabwo amategeko ashyirirwaho abaturage gusa, ahubwo abayobozi nibo areba cyane kuko agendera no kunshingano bafite, kuba hari abagaragayeho kurya Ruswa amategeko agomba kubareba kandi biratanga urugero rwiza ku muturage ubona ko abantu bose imbere y’amategeko bangana.”

Kuba hamaze kuvaho abayobozi bane mu bayobozi barindwi ni ibintu bisanzwe kuko bigaragaza icyo umuyobozi ashinzwe iyo atabikoze agomba kubibazwa, waba Guverneri, waba Mayor, abaturage utabakoreye icyo bagutoreye bagukuraho kandi nibyo byakozwe n’abahagarariye abaturage aribo bajyanama.”

Naho kuba abayobobozi b’uturere bakuweho barahise bajyanwa mu nkiko, Guverineri Mukandasira avuga ko biterwa nibyo bakoze kandi inzego zose zagombye gufashanya mu gukosora amakosa ariyo mpamvu abayakora bagomba kubibazwa.

Umwaka wa 2015 ukoze amateka akomeye mu bayobozi b’uturere tugize Intara y’Uburengerazuba kuko abayobozi bane kuri barindwi bakuweho ndetse bashyikirizwa Polisi kubera amakosa bakoze bari mu kazi.

Abari abayobozi b’Akarere ka Rubavu bakuweho inama njyanama yasabye ko bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe kubera amakosa bakoze haba mu guhombya Leta batanga isoko rya Gisenyi hadatanzwe ikiguzi, nubwo rishobora kugaruzwa bishobora gushora akarere mu manza bikaba byatera igihombo.

Uretse isoko rya Gisenyi ribaye intandaro yokweguzwa kw’abayobozi, akarere ka Rubavu kagize ibibazo by’amasoko atangwa ariko ntatange umusrauro kuko abayahabwa bayata batayarangije nyamara barahawe amafaranga, amasoko avugwa ni urwibutso rwa Nyundo, umuhanda wa Lacroniche, agakiriro kubakwa Mbugangari, urwibutso rwa Komini Rouge, isoko rya Bazilette, umuhanda wa Mahoko-Gishwati n’ikibazo cy’ibibanza byagiye bitangwa hatubahirijwe amategeko.

Aya makosa avugwa ntiyakozwe mu mwaka umwe ariko abagize inama njyanama mu karere ka Rubavu bavuga ko bagiye bakora ubujyanama mu gihe abaturage bavuga ko abagize inama njyanama bagize uburangare ku bayobozi b’akarere mu kubafasha gukosora byinshi byangiritse.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

njye numva na njyanama yose yarikwiye kweguzwa kuko bagize uburamgare bukabije uretse ririya soko ibibanza abo muri mjyanama sibo babuigabanije

caritas yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

yego batwimyakazi bagaha abatarakoze ikizamini 45 Imana izabibabaze.

alga yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ese ko ntacyo bavuga ku bucuruzi bw’umucanga wo mu mugezi wa Sebeya na Karambo , Nyobozi ya Buntu na BAHAME bacuruzanjya na Kimenyi Clement,nyuma yo gusenya amakoperative afite ubuzima gatozi.

Ese Gouverneur cg Nyanama ntabwo bazi iki kibazo? ese haba habura iki ngo ibibazo bikemuke hakiri kare abaturage batararindagizwa bigeze aha?

murakoze

Uwase yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka