Nyamasheke: FPR Inkotanyi yungutse abanyamuryango 18 muri Kaminuza ya Kibogora

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2015, mu Ishuri Rikuru rya Kibogora Polytechnic habereye umuhango wo kurahiza no kwinjiza abanyamuryango bashya mu muryango wa FPR inkotanyi bagera kuri 18.

Byabaye nyuma y’igihe kitari gito aba binjijwe mu muryango bigishwa kandi basobanurirwa amahame y’umuryango wa FPR.

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyamasheke, Ntaganira Josue Michel, yahaye ikaze abanyamuryango bashya abasaba kuba intore koko bifatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo, baharanira gukurikiza amahame n’intego z’umuryango binjiyemo.

Yagize ati “Mukwiye kuba umusemburo w’imiyoborere myiza n’impinduramatwara iboneye igihugu cyacu kimirije imbere tubahaye ikaze ngo muze dufatanye kubaka igihugu cyacu intambwe tugezeho ntizasubire inyuma.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa KKanjongo, Habineza Andre, yasabye abanyamauryango bashya kuba abanyamuryango b’ukuri badahindagurika mu gukorera igihugu cyabo bagikunda kandi bashobora kukitangira, bimakaza indangagaciro zikwiriye umunyarwanda.

Yagize ati “Mukwiye kugaragaza ko muri intore zibikwiye muba ijisho rya bagenzi banyu, murwanya ruswa n’akarengane aho biva bikagera kandi mukitabira gahunda za leta mu ba mbere muzaba muri abanyamuryango nyabo.”

Kaminuza ya Kibogora polytechinique imaze imyaka isaga 3 itangiye ikaba ifite abayeshuri basaga 800 kugeza magingo aya biga mu mashami y’ubuforomo, uburezi n’amajyambere y’icyaro.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru ntisobanutse

Soso yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka