Rongi: Abaturage ngo barangije gutora Perezida Kagame kuri Manda ya gatatu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rongi uhererey mu karere ka Muhanga baravuga ko barangije gutora perezida kagame kuri manda ya gatatu. Ibyo babihera ku kuba yarashoboye kugeza u Rwanda ku kuba igihugu gitekanye kandi kita ku iterambere ry’abanyagihugu.

Bavuga ko nta n’umwe uteze kubabuza gukora icyo bashaka ku itegeko nshinga bitoreye, dore ko ngo ubundi abatifuza Perezida Kagame ari abasize bahekuye u Rwanda muri Mata 1994.

Munyeshyaka avuga ko abahebeba basize bashyize igihugu mu Rwabayanga bikoza ubusa Kagame azatorerwa indi manda.
Munyeshyaka avuga ko abahebeba basize bashyize igihugu mu Rwabayanga bikoza ubusa Kagame azatorerwa indi manda.

Umusaza witwa Munyeshyaka Claver avuga ko usibye kuba abahekuye igihugu basigaye bavugira ku maradio ngo Kagame ntateze gusubira ku buyobozi, nta kindi bazi usibye guhebeba.

Agira ati “Bareke kwirirwa bahebeba ahubwo baze dufatanye igihugu, naho ubundi kagame twaramutoye tuzamutora azakomeza atuyobore. Hano iwacu ntawari uzi kurya umuceli, ubu turawihingira, VUP iraza buri munsi, Kagame yibutse abasaza yibuka abakecuru ubu barafata ku ifaranga bakarya akanyama.”

Munyanziza we asaba ko Paul Kagame yakwiyamamaza kubera ko ngo afatiye runini abatuye i Rongi.
Munyanziza we asaba ko Paul Kagame yakwiyamamaza kubera ko ngo afatiye runini abatuye i Rongi.

Munyanziza Alphonse nawe yemera ko abaturage b’i Rongi bashaka ko Perezida Kagame yakwiyamamariza indi manda. Asaba ko ingingo zirebana n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ziri mu Itegeko nshinga ryatowe n’abaturage zahinduka abaturage bakongera kumutora.

Minisitiri Vincent Biruta ushinzwe akarere ka Muhanga, avuga ko niba Abanyerongi bose bifuza ko Perezida Kagame yatorerwa kongera kubayobora, nta mbogamizi abibonamo kuko abaturage ari bo rufunguzo rw’ibibakorerwa.

Minisitiri Biruta yabwiye abaturage ba Rongi ko ntawe ukwiye gutega amatwi abanyamahanga kuko ntacyo bakora ku byifuza by'Abanyarwanda.
Minisitiri Biruta yabwiye abaturage ba Rongi ko ntawe ukwiye gutega amatwi abanyamahanga kuko ntacyo bakora ku byifuza by’Abanyarwanda.

Minisitiri Biruta avuga ko ubwo Itegeko Nshinga ryatorwaga mu 2003 byagizwemo uruhare n’abaturage ubu kugirango rihinduke nabwo bakaba bagomba kubigiramo uruhare.

Ati “Ntimukagire ipfunwe ryo kuvuga icyo mutekereza, kandi usibye na bariya banyamahanga bavuga nabo ntacyo bakora ku byo dushaka ku gihugu cyacu, ni mwebwe ba nyirigihugu, imiyoborere y’igihugu cyanyu n’uko mucyifuza ni mwebwe mugomba kubigira.”

Minisitiri Biruta avuga ko agiye gusohoza ubutumwa bw’abaturage bo mu Murenge wa Rongi ku mukuru w’Igihugu kandi ko abwakira neza.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mzee oyeee I. RWAMAGANA turamukumbuye. Turifuza Kigalitoday mudutumikire rwose byumwihariko umubyeyi wacu azatubwirire Mayor wa RWAMAGANA ko rwose dukeneye amazing I Nyagasambu Za Kirehe za Nyakagunga etc kandi bayadukuriye Kuri Muhazi baba batugiriye neza. kuko iki kibazo cyamazi cyabaye agatereranzamba KA nyinawanzamba.
ntimutu nyongere inkuru ariko ntitubibaziho muratumika.

alias yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

kagame tumurinyuma arashoboye

Niyigaba yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

tuzamutora na hano i Rwamagana turamushaka umuministri ushinzwe aka karere azaze tumutume rwose adusohoreze ubutumwa natwe dukomeze twiyoborerwe na Paul Kagame

sekamana yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Kagame oyeeee!FPR Oyeeee!tuzongera tumutore wana.abasakuza badashakako paul yongera kwiyamamaza ubwo amajwi yabo naruta ayacu tuzemera.arikose bo ubwo niba badakunda Paul Kagame bakunda iki cg nde?Tuzamutora twongere tumutore yehe yehe tuzamutora.

Munyaneza Ignace yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Guma guma guma. Mzee wacu nakomeze atuyobore kabisa.

shema yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

murakoze.erega abanyarwanda twese turamushaka. umubyeyi Imana yatwihereye. kandi abanya Libya ubu baricuza. tuzi ibihe bibi twavuyemo ntidushaka kubisubiramo. kandi imyaka ya manda ya president muzayikuremo. mwandikeko ntabwo umuperezident ugeza igihugu aheza utsinda nta mpamvu yo kumusimbuza. yaduhesheje ishema Mu mahanga.

alias yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka