Ihohoterwa ryo mu ngo rigomba gusigara ari amateka mu Rwanda-Perezida Kagame

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Werurwe 2015, abagore b’abayobozi n’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda bibumbiye mu muryango witwa Unity Club baraye bafashe ifunguro muri Serena Hotel i Kigali mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore maze Perezida Paul Kagame ababwira ko u Rwanda rwashoboye byinshi rukaba rutagomba kunanirwa no guhagarika ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Ni mu busabane bwateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta, Unity Club, uyoborwa na Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Perezida Kagame asanga u Rwanda rutaba rwashoboye byinshi mu guteza imbere umugore ngo runanirwe no guhagarika ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Perezida Kagame asanga u Rwanda rutaba rwashoboye byinshi mu guteza imbere umugore ngo runanirwe no guhagarika ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Perezida Kagame, mu mvugo ikomeye igaragaza ko adashobora kwihanganira ko abantu bakomeza guhohoterwa hirya no hino mu ngo, yagize ati "U Rwanda rwageze kuri byinshi mu gufasha no guteza imbere abagore, bityo rero ihehoterwa rikorerwa mu ngo rigomba guhagarara rigasigara ari amateka. Bigomba kuba inshingano za buri muyobozi kubaha no kubahisha abagore."

Buri muyobozi ngo agomba gushyira mu nshingano ze z'ibanza kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Buri muyobozi ngo agomba gushyira mu nshingano ze z’ibanza kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Unity Club ni umuryango w’abagore b’abayobozi n’abagore bari mu buyobozi mu Rwanda batingarije bo ubwabo mu 1996 bagamije kurinda abagore ihohoterwa n’akarengane.

Unity Club mu busabane bwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore.
Unity Club mu busabane bwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

najye ngmungire inama umugabo yagurishije imodoka n’imitungo ansigira abana yigira gukorera ahandi ahembwa menshi sinasinye imyaka ibaye 3 nkore iki?ngo kuko yasize nkennye ngo we yatangira ubuzima.unity club,banyamakuru,basomyi mungire inama!

alias yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Muraho.
Rwose ibi bishyirwe mu bikorwa hakumirwe iri hohotera ryo mu ngo.
Nkanongeraho ko hakwiye no kumenya ko abagore ataribo bahohoterwa gusa ahubwo ko n’abagabo nabo bahohoterwa.
Hagakwiye gukorwa ubushakashatsi kuri iki kibazo.
Murakoze.

Simba yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

dufatanye kubaka igihugu kitarimo ihohoterwa rikorerwa mu ngo haba ku bagabo ndetse no ku bagore, nkuko president yabivuze koko ntabwo twananirwa no guca iri hohoterwa kandi hari ibindi biriruse twashoboye

mugina yanditse ku itariki ya: 29-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka