Nyamagabe: Gushima Leta ni ukuyunganira mu ngengo y’imari-Urubyiruko rwa AERG na GAERG

Urubyiruko rwa AERG na GAERG mu bikorwa rugenda rukora hirya no hino mu gihugu byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoshoye no gushimira abamugariye ku rugamba ndetse n’abagaragaje ubutwari mu gutabara abatutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside ruratangaza ko gushimira Leta ibyo yarukoreye ari ugukora ibikorwa byunganira ingengo y’imari iba yateganyije.

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2015, mu bikorwa byo kunganira Leta muri gahunda zayo, urubyiruko rwa AERG na GAERG rwufatanyije n’abayobozi batandukanye,inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Murenge wa Cyanika hakozwe umuganda wo gutera ibiti no kubakira abacitse ku icumu uturima tw’igikoni.

Ibikorwa bifatika ngo ni byo bigomba guherekeza amagambo yo gushima.
Ibikorwa bifatika ngo ni byo bigomba guherekeza amagambo yo gushima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yashimye AERG na GAERG mu bikorwa bakoreye abacitse ku icumu batuye muri uwo Murenge wa Cyanika.

Yagize ati “Turabashimiye ku gikorwa mwatekereje cyane munazirikana ku bafite intege nke barimo nk’abakecuru bagomba gusanirwa amazu.”

Urubyiruko rwa AERG na GAERG rukaba rushima Leta yagiye iruba hafi, ko ubu hageze ko na rwo rwerekana ko rutarezwe bugwari, ahubwo ishimwe ryarwo ari ukunganira Leta ku ngengo yayo y’Imari hakorwa ibikorwa byinshi bigamije iterambere ry’Umunyarwanda.

Urubyiruko rwa AERG na GEARG rurashimira Leta y'u Rwanda mu bikorwa byunganira ingengo y'imari.
Urubyiruko rwa AERG na GEARG rurashimira Leta y’u Rwanda mu bikorwa byunganira ingengo y’imari.

Perezida wa GAERG, Charles Habonimana, avuga ko bashima mu ngeri zose atari amagambo gusa, ahubwo hagakorwa ibikorwa biherekezwa n’amagambo yo gushima abagize uruhare ngo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babe bakiriho.

Yagize ati “Leta kuyishima ni ukuyunganira mu ngengo y’imari nta kindi, mu bijyanye n’ikimenyetso, mu bikorwa byose dukoze aha byo biza kuza kubarwa mu gishoro kivuye muri minisiteri y’imari mu Rwanda hose tuba dukoresheje amamiliyari zivuye mu maboko y’abacitse ku icumu.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanya n'urubyiruko rwa AERG na GEARG mu bikorwa by'umuganda.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanya n’urubyiruko rwa AERG na GEARG mu bikorwa by’umuganda.

Munyantwari Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko ibikorwa bya AERG na GAERG biragaragaza intambwe Abanyarwanda bamaze gutera yo kudaheranwa n’agahinda batekereza ku iterambere ryabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Ndabashimiye cyane. iri rero ni ryo somo mwatanze, isomo ry’ubumwe, isomo ry’ubunyarwanda, isomo ryo kwishakamo ibisubizo, isomo ryo kudaheranwa n’agahinda.”

Muri uyu muganga AERG na GAERG hakaba hatewe ibiti 5,000 by’imbuto ziribwa, haterwa ibiti 23,000 bya gereveriya ndetse hanubakwa uturima tw’igikoni tugera 50.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka