Uburengerazuba: Urubyiruko rugiye kwandikira Inteko rusaba ko itegeko nshinga ryahindurwa
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye (RYOSD: Rwanda Youth organization for Sustainable Development) ruratangaza ko rugiye kwandikira inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, rusaba ko itegeko nshinga ryahindurwa kugira ngo Perezida Paul Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza kuko bifuza ko yakomeza kuyobora u Rwanda.
Ibi babitangaje ku wa 27 Werurwe 2015 ubwo Umuryango RYOSD wafungura ibikorwa byawo ku mugaragaro mu Ntara y’Uburengerazuba.
Hashakimana Déogratias, umuyobozi wa RYOSD mu Karere ka Karongi yagize ati “Mu by’ukuri sinabona aho mpera mvuga ibigwi by’umusaza wacu kuko amaze kutugeza kuri byinshi, aho umunyarwanda wese atekanye akaba ariyo mpamvu mbona atwemereye yazakomeza kutuyobora”.
Mugenzi we Uwiringiyimana Consolée w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rutsiro nawe ngo abona Paul Kagame bikunze akongera akiyamamaza yamutora kuko yakoze byinshi kandi byiza, nk’uburezi kuri bose ndetse no kugeza ku banyarwanda ibikorwa by’iterambere.
Umuyobozi wa RYOSD ku rwego rw’igihugu, Richard Hategekimana yabwiye Kigali Today ko intara y’Uburengerazuba ariyo yari isigaye kuganira ndetse no kwemeza ko ishyigikiye ko itegeko nshinga ryahindurwa, kuko ahandi hose bemeye kwandikira inteko ishinga amategeko basaba ko itegeko nshinga ryahindurwa, Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobore u Rwanda.
Urubyiruko rwibumbiye muri RYOSD ngo ruzandikira inteko ishinga amategeko ku wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015 rusaba ko itegeko nshinga ryahindurwa, kuko iririho ryashyizweho mu mwaka wa 2003 rivuga ko nta mukuru w’igihugu urenza Manda 2 ayobora, buri manda ikagirwa n’imyaka 7, bivuga ko itegeko nshinga ridahindutse Perezida Kagame ataba yemerewe kungera kwiyamamaza.
Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017 aribwo abanyarwanda bazongera gutora umukuru w’igihugu.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
guhindura constitution?
wamenya aribiki?
dukeneye amahoro.
guhindura constitution singombwa rwose,
manda ya 3 se nirangira tuzahora mwibyo?
ahubwo tumwimike cyangwa manda 3 kuburyo manda 1 izabe 15 imyaka.