Umuganda usoza Werurwe wibanze ku gusukura inzibutso za Jenoside

Nk’uko bisanzwe mu mpera za buri kwezi, ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015 hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe.

Mu turere Kigali Today yabashije kugera mo igafata amafoto yasanze umuganda wibanze ku bikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside.

Uretse Uturere twa Kirehe, Kamonyi na Rwamagana twasukuye inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino naho bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abarokotse Jenoside batishoboye nko mu Karere ka Nyaruguru, naho i Muhanga ho batunganya igishanga gihingwamo umuceri.

Umuganda n’igisubizo u Rwanda rwishatsemo hagamijwe kunganira ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa binyuranye by’iterambere muri rusange.

Dore mu mafoto uko umuganda wari wifashe aho Kigali Today yabashije kugera:

Rwamagana

Abanyarwamagana basukuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.
Abanyarwamagana basukuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.
Perezida w'inteko ishinga amategeko, umutwe w'abadepite, Mukabalisa Donathile yifatanyije n'abaturage ba Rwamagana.
Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donathile yifatanyije n’abaturage ba Rwamagana.
Abaturage n'abayobozi batandukanye bakoze isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.
Abaturage n’abayobozi batandukanye bakoze isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire.
Hon Mukabalisa yabwiye abaturage ba Rwamagana ko abahakana n'abapfobya Jenoside batagomba kubona aho bamenera.
Hon Mukabalisa yabwiye abaturage ba Rwamagana ko abahakana n’abapfobya Jenoside batagomba kubona aho bamenera.

Kirehe

Ab'i Kirehe bakoze isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye batema ibyatsi birukikije, batunganya indabo ndetse baranakubura.
Ab’i Kirehe bakoze isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye batema ibyatsi birukikije, batunganya indabo ndetse baranakubura.

Kamonyi

Ab'i Kamonyi nabo bakoze umuganda ku Rwibutso rwo mu Kibuza mu Kagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge.
Ab’i Kamonyi nabo bakoze umuganda ku Rwibutso rwo mu Kibuza mu Kagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge.

Nyaruguru

Mu Karere ka Nyaruguru bubakiye umusaza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utishoboye.
Mu Karere ka Nyaruguru bubakiye umusaza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utishoboye.

Gisagara

I Gisagara mu Murenge wa Mamba naho basannye amazu abiri y'abarokotse Jenoside batishoboye.
I Gisagara mu Murenge wa Mamba naho basannye amazu abiri y’abarokotse Jenoside batishoboye.
Mu murenge wa Kansi muri Gisagara ho hakomeje ibikorwa by'isuku bakurungira amazu.
Mu murenge wa Kansi muri Gisagara ho hakomeje ibikorwa by’isuku bakurungira amazu.

Muhanga

I Muhanga ho basibuye imiyoboro y]ijyana amazi mu mirima y'umuceli mu gishanga cya Ruterana kiri mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rongi.
I Muhanga ho basibuye imiyoboro y]ijyana amazi mu mirima y’umuceli mu gishanga cya Ruterana kiri mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rongi.
Minisitiri w'umutungo kamere, Biruta Vincent yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Rongi.
Minisitiri w’umutungo kamere, Biruta Vincent yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rongi.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka