Kirehe: Bafashwe nyuma y’igihe batuye mu ishyamba

Abasore bane bafatiwe mu Murenge wa Musaza mu Karere Kirehe nyuma y’igihe baba mu ishyamba, bakiyemerera ko bacuruza urumogi dore ko banafatanywe ibiro umunani byarwo n’ibindi byuma bitandukanye.

Ku wa 27 Werurwe 2015 nibwo Polisi, urwego rushinzwe gufasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) n’abaturage bakoze umukwabu wo gufata abasore bane ari bo Kwizera Assuman, Nkundimana Emmanuel, Manirabaruta Damascène na Kamanzi Emile, we uvuga ko yabaga iwe mu rugo ariko agakorana nabo.

Bari baraciye ingando mu ishyamba bubakamo akazu katumaga abantu bahora babibazaho bagashaka icyo bakora muri iryo shyamba bikababera urujijo.

Aba basore bemera ko bacuruza urumogi.
Aba basore bemera ko bacuruza urumogi.

Abaturage batungiye Polisi agatoki ibasangana ibikoresha binyuranye bigizwe n’imihoro, macaku n’imbuto z’urumogi bikekwa ko bari biteguye kuruhinga mu murima baruvanga n’indi myaka, bafatanwa n’ibiro umunani by’urumogi bemera ko bajyaga barucuruza.

Nkundimana Emmanuel bavuga ko ari we uyoboye iryo tsinda yavuze ko bafashwe mu gitondo bari mu kazu kabo.

Aragira ati “Nabaga hano ku isambu niho nahingaga ibishyimbo, uru rumogi bamfatanye narugurishaga ariko hano nabonaga abakiriya bake nari nafashe gahunda yo kujya ndugemura i Kigali”.

Uru ni rumwe mu rumogi bafatanywe.
Uru ni rumwe mu rumogi bafatanywe.

Kwizera Assuman avuga ko babaga mu ishyamba bahinga inyanya Polisi ikaba yabafashe ibashinja guhinga itabi (urumogi).

Ati “Polisi na DASSO baje baradufata bavuga ko duhinga itabi kandi nta mugambi twari dufite gusa uru rumogi rwo turarucuruza kandi tubona abakiriya hari n’umukobwa waje ejobundi atugurira ibiro bitanu”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yavuze ko bafashwe k’ubufatanye n’abaturage. Avuga ko bibabaje kuba urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge mu gihe ku wa 19 Werurwe 2015 i Kirehe habereye ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Iyi niyo nzu babagamo.
Iyi niyo nzu babagamo.

Ati “abo bafashwe bose ni urubyiruko umukuru afite imyaka 28. Birababaje kandi tugomba kubirwanya kugeza bicitse burundu abaturage bakomeze badufashe”.

Yavuze ko bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka n’imyaka itatu n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, agasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kuko ngo uruhare rwa bose rukenewe mu kurwanya ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka