Mukarange: Kunyurana kw’imibare ya NISR n’iy’umurenge bituma imwe mu mihigo itagerwaho

Imibare y’abaturage batuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza yavuye mu ibarura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2012, iyo uyigereranyije n’iyavuye mu ibarura ubuyobozi bw’uwo murenge bwikoreye ubona ikinyuranyo cy’abaturage bagera hafi ku bihumbi 14.

Ibarura ryakozwe na NISR mu w’2012 ryagaragaje ko uwo murenge ufite ingo ibihumbi 10 ukaba utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 42, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Mukandoli Grâce akavuga ko ibarura umurenge wikoreye rigaragaza ko ufite ingo ibihumbi bitandatu ukaba utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 28.

Mukandoli avuga ko imibare yatanzwe na NISR ihabanye n'imibare umurenge ufite.
Mukandoli avuga ko imibare yatanzwe na NISR ihabanye n’imibare umurenge ufite.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John na we yemera ko icyo kibazo cyo kunyurana kw’iyo mibare cyagaragaye, ndetse ngo banakigaragarije inzego zisumbuyeho ariko birangira hafashwe umwanzuro ko imibare yatanzwe na NISR ari yo ikwiye gukoreshwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko imwe mu ngaruka z’icyo kinyuranyo ari uko Umurenge wa Mukarange ugenda usigara inyuma mu mihigo irimo n’uw’ubwisungane mu kwivuza, bitewe n’uko ubarirwa abantu bakabakaba ibihumbi 14 bakabaye batanga imisanzu y’ubwo bwisungane kandi batabaho.

Agira ati “Ni ikibazo twagiye tugaragaza cyane ko gikunze kubasubiza hasi mu bwisungane mu kwivuza kuko ubwisungane mu kwivuza bugendera ku mubare w’abaturage. Muri Mukarenge ubwitabire bwabo muri mitiweri ntibajya barenza 60%, igihe cyose tubibwiye inzego bakavuga bati ‘twebwe ibyo twemera ku rwego rw’igihugu ni ibyakozwe n’ikigo kibyemerewe’”.

Mugabo avuga ko Umurenge wa Mukarange usigara inyuma mu bwitabire bwa Mitiweri kubera kubarirwa abaturage batabaho.
Mugabo avuga ko Umurenge wa Mukarange usigara inyuma mu bwitabire bwa Mitiweri kubera kubarirwa abaturage batabaho.

Umuyobozi wa NISR, Murangwa Yussuf, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today kuri telefoni yatangaje ko mu myaka itatu haba harabaye impinduka nyinshi ku buryo kunyurana kw’iyo mibare bidatangaje.

Avuga ko bishobora guturuka ku mpamvu nyinshi zirimo kuba hari abaturage bagiye bimuka cyangwa hakaba abibagirana mu gihe cy’ibarura. Cyakora anavuga ko niba iyo mibare y’Umurenge wa Mukarange ariyo koko, ubuyobozi bwagisha inama NISR kugira ngo imibare bafite ijyanishwe n’igihe aho gukomeza kuba imbogamizi kuri gahunda z’iterambere ry’umurenge.

Yagize ati “Ubuyobozi ntibugomba guhita bugarukira ku ibarura tuba twarakoze, nabo bonyine bagomba kujyanisha imibare ya bo n’igihe bitewe n’impinduka zagiye zibaho. Ndumva nta kibazo cyakagombye kubaho, bazatugishe inama niba iyo mibare ibangamira uburyo bashyira mu bikorwa gahunda za bo z’iterambere. Niba hari ibyahindutse nyuma y’ibarura babikosora ku rwego rw’umurenge babyumvikanyeho n’izindi nzego, nta kibazo kiba gihari”.

Abayobozi mu nzego z'ibanze mu Murenge wa Mukarange bagize uruhare mu gukora ibarura ryagaragaje imibare inyuranye n'iya NISR.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Mukarange bagize uruhare mu gukora ibarura ryagaragaje imibare inyuranye n’iya NISR.

Uretse mu Murenge wa Mukarange, ahandi ikibazo nk’iki cyagaragaye mu Karere ka Kayonza ni mu Murenge wa Kabarondo, n’ubwo ho ikinyuranyo kitari hejuru. Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko bishoboka ko muri iyo mirenge yombi ifatwa nk’imijyi y’akarere haba harabaruwe n’abantu bari baharaye ariko atariho batuye, bakaba barongereye imibare y’abatuye muri iyo mirenge kandi barahabaruwe bihitira.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka