Gicumbi:Umurenge wa Rutare uza kwisonga mu kugira abakobwa benshi babyariye iwabo

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, World Vision, mu Karere ka Gicumbi watangaje mu bushakashatsi wakoze ngo wasanze Umurenge wa Rutare uza ku isonga muri ako karere mu kugira abakobwa benshi batwara inda zitateganyijwe.

World Vision yabitangaje mu bukangurambaga bwateguwe n’Umurenge wa Rutare mu kwigisha urubyiruko rwo muri uwo murenge kwirinda inda zitateguwe kuko ngo zigira ingaruka ku buzima bwabo.

Umukozi wa World Vision, Georege Moses Kwehangana, akangurira urubyiruko kwirinda ibishuko.
Umukozi wa World Vision, Georege Moses Kwehangana, akangurira urubyiruko kwirinda ibishuko.

George Moses Kwehangana, Umukozi wa World Vision ushinzwe ubuvugizi n’uburinganire mu muryango avuga ko ubushakashatsi bakoze ngo basanze izo nda abana b’abakobwa baziterwa na bamwe mu bamotari ndetse n’abacuruzi bafite za bukike muri iyo santere.

Ngo bagiye begera kuri buri mukobwa wabyaye bamubaza uwamuteye inda abenshi bakababwira ko ari abamotari abandi bakavuga abacuruza za Butike.

Byemezwa kandi n’umukozi w’Umurenge wa Rutare ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umurerwa Frolence, uvuga ko muri uyu murenge wa Rutare ufite akagari ka Bikumba kaza ku mwanya wa mbere kuko gafite abakobwa bagera muri 55 babyariye iwabo.

Ngo kubyara kw’aba bana bituruka irari ry’abana bakabashukishaka ibintu by’impano bakabatera izo nda.

Kuruhare rw’ababyeyi ngo bagira uburangare bwo kwita kuburere bw’abana babo ugasanga bibaviriyemo gutwara inda bakiri bato.

Umurerwa asanga mu ibarura riri gukorwa bazasanga umurenge ufite abasaga 500 babayriye iwabo.

Bamwe mu bana b’abakobwa babyariye iwabo bavuga ko bagiye bagwa mu bishuko bakiri bato bikabaviramo kubyara abana batateguye ndetse badafitiye ubushobozi bwo kurera nk’uko Mukanatabana Seraphine abivuga.

Niyonsaba Orelie we avuga ko yabyaye akirangiza amshuri yisumbuye atewe inda n’umuntu bataziranye wamushuskishaga kumufasha uburyo bwo kuba yajya kuba umupolisi.

Nyuma yo kubyara ngo yahuye n’ikibazo cyo kwifasha kurera umwana uwo bamubyaranye atamufasha.

Aboneraho no kugira inama urubyiruko ko rukwiye kwirinda kugwa mubishuko kuko bigira ingarukakubuzima bwabo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abayobozi nibabishyiremo imbaraga nahubundi birakomeye muri Gicumbi abakobwa baratwita bakiri bato cyane kandi ni benshi.World vision nikomereze aho ibikorwa byayo birivugira hano Gicumbi

Debora yanditse ku itariki ya: 30-03-2015  →  Musubize

indi miryango ya abanyamahanga igomba kujya ifasha , itanga inkunga ariko ikanigisha nkuku Worldvision ibigenza pe.

n yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

GUFASHAUWOMWABYARANYENIBYIZA

BYABABYIZAUMUNTUAFASHIJEUWOBAB yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka