Gatsibo: Barasabwa kugira gahunda ihamye mu kurwanya gutwita kw’abangavu

Umuryango utegamiye kuri Leta wa Rwanda Women’s Network nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo, usaba ko buri wese yagira uruhare na gahunda ihamye mu kurwanya gutwita kw’abangavu no guteza imbere gahunda z’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko.

Wabisabye kuri uyu wa 27 Werurwe 2015, ubwo Komisiyo ishinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Nteko Nshinga Mategeko, Umutwe wa Sena iyobowe na Hon. Senateri Sebuhoro Celestin yasuraga Akarere ka Gatsibo.

Intumwa zaturutse muri Sena, Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo hamwe n'abafatanyabikorwa bari mu biganiro.
Intumwa zaturutse muri Sena, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo hamwe n’abafatanyabikorwa bari mu biganiro.

Hon. Senateri Sebuhoro yavuze ko Abafatanyabikorwa b’Akarere bafatanyije n’akarere, bakwiye kongera ingufu mu bijyanye no kuboneza urubyaro, aha akaba yagaragaje ko hakiri ubumenyi buke mu bakozi bamwe na bamwe mu bigo nderabuzima, bigatuma iyi gahunda itabasha kugerwaho neza uko bikwiye.

Ushinzwe gahunda mu muryango Rwanda Women’s Network Annety Mucyiga, avuga ko icyo babona nk’imbogamizi ari ikijyanye no kwita ku buzima bw’imyororokere y’urubyiruko, aho usanga abenshi mu rubyiruko batabona amakuru nyayo yabafasha gufata ibyemezo iyo bageze igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, gusa ngo n’uruhare rw’ababyeyi narwo rukenewe.

Ku ruhande rw’Akarere, Umukozi ushinzwe ubuzi mu karere ka Gatsibo Uwizeyimana Jean Bosco, avuga ko uruhare rw’Akarere muri gahunda y’imyororokere hamwe no kurinda inda zitateguwe mu bangavu, ari ugukora ubukangurambaga mu baturage ndetse no mu mashuri nk’ahantu hahurira urubyiruko rwinshi.

Yagize ati:” Icyo dukora nk’Akarere ni uguhuza serivisi z’ubuzima zose zitangirwa mu karere, tukabikora tubifashijwemo n’ibigo by’ubuzima biherereye mu mirenge yose igize Akarere hamwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere badutera inkunga mu rwego rw’ubuzima.”

Uwizeyimana akomeza avuga ko ku cyerekeranye na gahunda yo kuboneza urubyaro, ngo n’ubwo itaratera imbere cyane, ubu yamaze kugezwa mu bigo by’ubuzima byose byo mu karere ka Gatsibo hakoreshejwe uburyo butandukanye busanzwe bwifashishwa mu kuboneza urubyaro.

Uretse gahunda zo kuboneza urubyaro no kwirinda inda zitateguwe mu bangavu, Umuryango utegamiye kuri Leta wa Rwanda Women’s Network usanzwe utera inkunga Akarere ka Gatsibo no muzindi gahunda zitandukanye zirimo no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu mushinga wiswe “Umugore arumvwa”.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gutwita k’umwana w’umkobwa kumwima amahirwe yo kuzagera ku migambi ye bityo igihugu kikaba kirahahombeye, tubirwanye rero maze abana bacu bazakure nta kibazo bityo babone uko bubaka igihugu neza ntakibabangamiye

honolate yanditse ku itariki ya: 28-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka