Nyanza: Imbwa zitagira ba nyirazo zigomba kwicwa –Njyanama

Inama njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye tariki ya 26 Werurwe 2015 yafashe umwanzuro ko imbwa zizerera zose zigomba kwicwa hagamije kubungabunga umutekano w’abaturage.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko hagaragaye ko ubworozi bw’imbwa butubahiriza amabwiriza abugenga ndetse zikarya abaturage.

Ikibazo cy’imbwa ziryana cyazamuwe na komisiyo ishinzwe ubukungu mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, yanavuze ko amabwiriza arebana n’ubworozi bw’imbwa anateganya ibihano ku bayarenzeho agomba gushyirwamo ingufu kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abantu.

Nk’uko iyi komisiyo irebwa n’iki kibazo yabivuze, ngo ayo mabwiriza arebana n’imbwa zose zizerera ku gasozi, izidakingiye n’imbwa zitagira ba nyirazo.

Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza yemeje ko imbwa zitagira ba nyirazo zicwa ngo zidahungabanya umutekano w'abantu.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yemeje ko imbwa zitagira ba nyirazo zicwa ngo zidahungabanya umutekano w’abantu.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’iyi komisiyo kuri iki kibazo cy’imbwa zirya abantu ni ukurushaho kunonosora amabwiriza agashyirwa mu nyandiko hakanagaragazwa aho akomoka, ndetse no gukora ubukangurambaga busobanura ibijyanye n’ubworozi bw’imbwa n’amabwiriza abugenga bigahera hasi mu midugudu.

Habimana Léonard umwe mu bagize inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yagize ati “Abantu batunze imbwa bakwiye kuganirizwa kuko barazwi bakamenyeshwa amabwiriza agenga ubworozi bwazo hakirindwa ko zagira abandi bantu ziteza ibibazo”.

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza akaba n’umujyanama mu Nama Njyanama y’aka karere yatanze igitekerezo cye avuga ko mbere yo gutera umuti wica imbwa zizerera ku gasozi hagomba gutangwa amatangazo mu baturage kugira ngo n’izindi zorowe neza mu ngo zidapfa.

Mu mpera z’umwaka wa 2014, mu Karere ka Nyanza havuzwe abantu 18 bagiye baribwa n’imbwa zizerera ku gasozi zitagira ba nyirazo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbasuhuze abashinzwe i nama Njyanama kuri iki kibazo,mbere na mbere mbasabe tugire icyo twungurabaho ibitekerezo kuri iki cyemezo cyangwa se ikifuzo kuri iki kibazo. Izi mbwa muvuga zitagira ba nyirazo zimaze igihe kingana iki zibuze bene zo? Niba bidasanzwe byatewe niki?ubundi akamaro kimbwa kumuturage ni akahe?nyuma yo yicyemezo cyo kuzica murateganya iki cyatuma hataboneka nizindi nazo zifite ibi bibazo byo kuvura bene zo. Mukungurana ibitecyerezo tumenye igituma umuntu yitandukanya nicyaricyo cyose umenyereye,ubundi biragoye,ntibinoroshye,bityo rero tumenye igitumye izo mbwa ziyongera aho kuzica umusubizo tumenye impanvu ziri kugasozi ?ese izorowe neza zo tuzi umubare wazo,mubihugu byateye imbere imbwa murugo ifite isura inyuranye no mubihugu by’iwacu,ifite uko yitaweho,ndetse zifite nakamaro kubazitunze,nakongeraho ko nkibindi biremwa nazo zifite amategeko azirengera .Dushishoze rero mbere yogufata icyemezo

karinda yanditse ku itariki ya: 27-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka